Bang Media

Reba Video

Shakisha

Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe n'abangavu #RWANDA

by www.igihe.news



Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV
Impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV
Abahanga muri siyansi baravufa ko impeta ishyirwa mu gitsina cy'umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe cyane n'abangavu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abashakashatsi muri Amerika bavuga ko igerageza ryakorewe ku bangavu bashyizwemo impeta mu gitsina ibarinda ubwandu bwa virusi HIV itera Sida, ryagenze neza.
Ubundi bushakashatsi bwisumbuye buzakorerwa ku bangavu bo muri Afurika.
Abo bakobwa bakoresheje urugori rwa plastike, rurimo imiti isanzwe igabanya ubukana bwa SIDA, rwahinduwe buri kwezi mu gihe cy'amezi atandatu.
Ibi birakorwa mu rwego rwo gushaka uburyo bwatuma abagore birinda ubwandu bwa HIV batagombye gutegereza ko abagabo bambara agakingirizo.
Igihe abahanga batangarizaga i Paris ibyagezweho n'ubushakashatsi, mu nama yiga ku ndwara ya SIDA, bavuze ko batewe imbaraga no kubona abakobwa bakoresheje uburyo bw'igeragerza barabukunze.
Abagore n'abakobwa bari mu kigero cy'imyaka 15-24 bagize kimwe cya gatanu (1/5) cy'ubwandu bushya bwa HIV ku isi.
Hafi abantu 1.000 bandura HIV buri munsi mu bihugu biri munsi y'ubutayu bwa Sahara muri Afurika.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu nama y'i Pari bwerekanye ko:
  • 87% by'abakobwa baga

    ragaje imiti yabonekaga mu gitsina
  • 95% bavuze ko iyo mpeta yoroshye kuyikoresha
  • 74% bavuze ko batigeze batekereza kuri iyo mpeta mu bikorwa byabo bya buri munsi

via: http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40718727
Soma Inkuru Yose ...

Umwarimu yaguwe gitumo asambana n'umunyeshuri

by www.igihe.news

 Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umwarimu waguwe gitumo asambana n’umunyeshuri we mu gihugu cya Zambia ariko ntihatangazwe ibihano bafatiwe,byemejwe ko umwarimu yahanishijwe gufungwa naho umukobwa yirukanwa burundu ku ishuri. Inkuru dukesha Radio Mano yo muri iki gihugu yemeza ko ngo Christopher Sinkamba umuyobozi w’iki kigo yemeje ko umwalimu yahawe igihano cyo gufungwa nubwo batatangaje imyaka yakatiwe, umukobwa yirukanwa burundu azira gutanga ruswa ishingiye ku gitsina ngo akunde atsinde ibizamini. Abanyeshuli barabafotoye banabafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga Ikigo cyaregaga umwarimu icyaha cyo gufata ku ngufu ariko ntibyakunda kuko umukobwa yararengeje imyaka 16 y’amavuko nk’uko byemejwe na Police. Uyu mwarimu Raphael Mwape yigishaga isomo rya Biology mu kigo cyigagaho abakobwa gusa kizwi nka St .Therese giherereye mu mugi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia. Amakuru y’ uko uyu mwarimu yasambanye n’ umunyeshuri yakwirakwijwe n’ abanyeshuri babaguye gitumo. Byabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2017. Nk’uko byemezwa n’ikigo uyu mwarimu afungiwe gusambana n’umunyeshuri mu gihe asanzwe ari umugabo wubatse ndetse ufite abana 2. Ingeso y’abarimu gusambanya abanyeshuri ntivuzwe muri Zambia. Mu Rwanda umwarimu uhamwe n’ icyaha gusambanya umunyeshuri ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 25.
Soma Inkuru Yose ...

Emmanuel Mbarushimana

by www.igihe.news

Emmanuel MbarushimanaUmucamanza mu rukiko rukuru apfundikiye urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Mu ntangiriro z'uyu mwaka ubushinjacyaha bwamusabiye kumuhamya ibyaha byose agahanishwa igifungo cya burundu.
Mbarushimana n'ubwunganizi basoje basaba gutesha agaciro ikirego cy'ubushinjacyaha maze umucamanza akazamugira umwere.
Mu magambo make bwana Mbarushimana yagize ati " mwabategeka gusubirana iyi myambaro yabo bantije nkisubirira mu buzima busanzwe.
Bwana Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umugenzuzi w'amashuli mbere ya jenoside ubushinjacyaha bw'u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Byose arabihakana.
Yageze mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2014 avuye mu gihugu cya Danemark kubw'amasezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha hagati y'u Rwanda n'amahanga. Isomwa ry'urubanza riri ku itariki 30/11 /2017


via VOA
Soma Inkuru Yose ...

Bakuwe mu kirombe ari bazima y'amasaha 27

by www.igihe.news

Abaturage bo mu karere ka Gakenke mu kagari ka Murambi umurenge wa Rusasa bari mu byishimo kubera abagabo babiri bakuwe mu kirombe ari bazima nyuma yo kumaramo amasaha 27 bahezemo bari bari gucukura amabuye y'agaciro Abo baturage baheze mu kirombe cya Sosiyete ya ‘Speck Minerals' saa ine n'iminota 50 zo kuri uyu wa mbere, bikiba bari batatu ariko ku mugoroba saa mbili umwe muri bo aza kwikuramo babiri basigaramo, bakaba barayemo ndetse banirirwamo kugeza saa saba n'iminota itanu z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017. Bisobanurwa ko bariya baturage baheze mu kirombe kubera kubura umwuka, bakuwemo nyuma y'amasaha 27. Izubarirashe rivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri inzobere mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro zibumbiye muri sosiyete ya ‘COMIKAGI' ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, zazanye ibyuma birimo ibitanga umwuka wa ‘Oxygen' maze zijya ikuzimu mu kirombe cyari cyahezemo abaturage bityo zibasha kubakuramo bagihumeka. Saa sita n'iminota 54 ziriya nzobere zakuyemo Matabaro Alex ufite imyaka 54 mu gihe Nizeyimana Daniel ufite imyaka 47 we yakuwemo saa saba n'iminota itanu, aba bombi bakuwemo bagihumeka. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kuva mu gitondo kare ikirombe cyari cyahezemo bariya bagabo cyari cyizengurutswe n'amagana y'abaturage biganjemo inshuti, abavandimwe, imiryango ndetse n'abaturanyi b'abo bagabo cyane ko byakekwaga ko bamaze gushiramo umwuka; ibintu byateraga abo bose ishavu aho wasangaga nta n'umwe uvugisha mugenzi we. Buri uko abatekinisiye ba sosiyete ya COMIKAGI bazamuraga umwe mu bari baheze muri kiriya kirombe, abaturage bari aho bakomaga amashyi y'urufaya noneho biba ibyishimo bikomeye bamaze kubona abari baheze muri kiriya kirombe bose bavuyemo. Mukanoheri Mariya, umwe muri abo baturage agize ati “Turishimye bikomeye kubona abavandimwe bacu bakuwemo bose ari bazima; Imana ihabwe icyubahiro Amena Amena! Turashimira cyane ubuyobozi bwacu kuba bwatuzaniye abafite ubumenyi bukomeye mu bucukuzi bakaba babashije kutuzanira abantu bacu bakiri bazima.” Twandika iyi nkuru (saa saba n'iminota 35) inzego zitandukanye z'ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zirimo ingabo na polisi zariho zigirana inama n'abaturage aho bakangurirwaga kwitwararika mu mirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Niyonsenga Aime Fran├žois, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu asabye abaturage gushishoza igihe bagiye gukorera ababa babahaye akazi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakabanza kumenya niba bafite ibyangomba bibemerera gukora ndetse n'ibikoresho byujuje ubuziranenge.
Soma Inkuru Yose ...

Urwego