Bang Media

Shakisha

Hosni Mubarak Yasezereye Guvernoma

Hosni Mubarak
Perezida Hosni Mubarak wa Misiri yasezereye guvernoma ye nyuma y'imyagaragambyo imaze iminsi itanu mu gihugu cya Misiri aho abaturage bigaragambiriza ubuzima buhenze n'imibereho mibi muri rusange. Mubarak aravuga ko atazegura ariko ko agiye gushyiraho guvernoma nshya noneho izita ku bibazo by'abaturage kurusha uko indi yabigenzaga. Hosni Mubarack ararega abigaragambya kuba bahungabanya umutekano w'igihugu no kuba bakoresha nabi uburenganzira bwa demokarasi yabahaye.

Imyigaragambyo yatangiye mu Misiri mu minsi itanu ishize babitewemo imbaraga n'imyigaragambyo yabereye mu gihugu cya Tunisia aho imyigaragambyo yaho yakuye ku butegetsi Perezida waho Ben Ali wahungiye mu gihugu cya Arabia Saudita.

Perezida Barack Obama yavuganye na Perezida Hosni Mubarak amubwira ko agomba kumva ibyo abaturage bamusaba. Misiri ni igihugu gifashwa cyane na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bya gisirikare mu mugambi wo kurwanya iterabwoba mu burasirazuba bwo hagati.

Muhammad Hosni Said Mubarak yavutse mu mwaka w'1928 akaba amaze imyaka 29 ku butegetsi mu Misiri

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment