Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abanyarwanda 24 Babaga Muri Libya Bagejejwe muri Turukiya-Mushikiwabo

Hamaze iminsi haba imyigaragambyo mu gihugu cya Libiya isaba ko Perezida Kadafi ava ku buyobozi. Kubera ibibazo by'umutekano muke ibihugu byinshi birimo gutabara abaturage babyo babaga muri Libiya. Guvernoma y'u Rwanda na yo ntiyatanzwe. Mu gihe kitarenze iminsi ibiri abanyarwanda 24 babaga muri Libya bazaba bageze i Kigali. Ibi ni ibitanganzwa na ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

Minisitiri Mushikiwabo ati” icyadushimishije ni uko babashije kuva ahantu hari ibibazo bikomeye, aho ibihugu bigerageza gukurayo abenegihugu babo. Icyari gikomeye cyavuye mu nzira Abanyarwanda bari bari mu kaga babashje kugera aho badafite ikibazo, igisigaye ni ukureba uburyo bagera i Kigali”.

Ubusanzwe abanyarwanda baba muri Libya bageze kuri 30, abageze muri Turukiya ni 24.

Mu gihugu cya Libya hamaze iminsi hari imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Muamar Kadhafi umaze imyaka 42 ku butegetsi. Iyo myigaragambyo ikaba imaze kugwamo abantu bakabakaba mu 1000 nk'uko bitangazwa n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu nka Human Right Watch.

Hifashishijwe:Orinfor

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego