Bang Media

Shakisha

Igisirikare Cyarashe Ku Bigaragambya i Tripoli

ikarita y'imyigaragambyo
Nyuma y'amasengesho yo kuwa gatanu abanyalibiya bagerageje kwigaragambya mu murwa mukuru i Tripoli ariko bahiswe baraswaho urufaya n'ingabo zishyigikiye Kadafi.

Mbere Kadafi yagiranye n'abaturage ahitwa Green Square ababwira ko bagomba kwitandukanya n'abigaragambya bakarwanira icyubahiro cya Libiya. Yavuze ko atazegura kuko ntacyo yegura ngo ni umurwanyi, icyo afite ni imbunda ye gusa.

Mbere y'iyo myigaragambyo Televiziyo ya Leta yari yavuze ko buri muryango uhabwa amadolari 400 yo kwifashisha kuko ibiciro byazamutse, yanavuze ko umushahara uzongerwa 150% ku bakozi bamwe na bamwe.

Uyu munsi i Geneve kandi habereye inama ya mbere y'ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu yo kwiga ku kibazo cya Libya

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment