Bang Media

Shakisha

Impunzi zose zagombye gutahuka-Gatsinzi Marcel


Guhera ibumoso, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi Gen Gatsinzi Marcel, uhagarariye intumwa za kongo brazaville Col Pierre Mongo na Sayinzoga Jean (Ifoto/Robert Bimenyimana)

KIGALI – Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2011 muri Alpha Palace Hotel habereye inama yahuje intumwa za Leta ya Congo Brazaville n’iz’u Rwanda ziri kumwe n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwakoreshwa kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda zikiri ku butaka bwa Kongo Brazaville zatahuka bivuye ku bushake bwazo. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Jenerali Gatsinzi Marcel akaba na Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, yatangaje ko guhera mu mwaka wa 1994, mu Rwanda hamaze gutahuka impunzi zigera kuri miliyoni 3 n’igice, ubu hakaba hasigaye izigera ku bihumbi 70 zikwirakwiye mu bihugu binyuranye by’Afurika n’ahandi, ariko abenshi bakaba bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda, by’umwihariko muri Kongo Brazaville. Gen Gatsinzi yasobanuye ko Umuryango w’Abibumbye umaze gushyikirizwa raporo ku birebana n’ibyo Leta y’u Rwanda yagezeho mu by’umutekano n’iterambere, HCR igasanga nta mpunzi y’Umunyarwanda yagombye kuba ikivugwa nyuma y’itariki 31 Ukuboza 2011. Mu rwego rwo gushishikariza izo mpunzi gutaha Gen Gatsinzi yagize ati “impunzi zose zagombye gutahuka kugira ngo zize gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, bitabira gahunda za Guverinoma nk’iyo kurwanya ubukene n’izindi.”.Source: izuba.org.rw
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment