Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-BAMENYA-ITABARO RIBASHA UMWAMI

ITABARO RIBASHA UMWAMI = SEUL LE ROI SAIT DIRIGER LES EXPEDITIONS MILITAIRES Un poème « Impakanizi » en état fragmentaire, composé en 1859, alors que la Cour de Rwabugili se trouvait à Mwurire, près de Save. Il est question dans ce poème d’un certain Rubuguza qui fut envoyé au Burundi comme « martyr pour la nation ». Egalement, le poème mentionne l’expédition de « Mirama » au Mpororo. Une autre enfin contre Abashi de l’île Ijwi, dirigée par le roi Kabego.

Itabaro ribasha Umwami
Basangira ba Gisage,
Gisamirwa asanganiye itabo.
Ku ruganda yahajyanye ingoma,
005 Arakoranya ibyo ayeretse

Byose abigira u Rwanda.
Harya twamuhanwa inka n’ingoma
Impinga ya Gishyira-maso,
Inka ziritaba mu mataba.
010 Karame se karuhura,

Uri Umwami wa Karatsa,
Uko nakubonye urakaba inyundo.
Urukomeye rushobora abagabo
Bashorera b’ingoma
015 Ya Ngozi na Ngorora,

Azaza kuzihabura.
Abagome bapfa kwiyahura,
Ntibamenya ko Imana izabaruta i Mucubi,
Ntubonye ko asa na se ?
020 Ubwo ampaye Musana

Musangwa mu ngoma wa Nyirakarame,
Arambwira ati: kare nzaguha.
Nti sinataha nk’umushenyi
Ngo ntahane ishavu,
025 Shorera akundaze
Nta kantu narushwa,
Agira urutsiro rwo kubatsinda.
Nteye mu ntebe yabyutsa “Rubona”
Ngo batsinde u Buguru,
030 Ubwami bwabo buherutse aho

U Burundi bwariye mwo ishyano.
Ahandi i Kiyove yatinze,
Kujya gushaka umugabo,
Murebe ngo aribwira igihugu,
035 Nkomereyehe ya Rwangoruke,

Nta rwango mu Banyarwanda.
Ubwo duhereye uwaduhekeye,
Turanyuza ababyeyi
B’i Karango bararuhutse.
CYILIMA I RUGWE na
KIGELI I MUKOBANYA

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi

040 Imfizi uyihabwa na wa Mwami

Wazibera umushyitsi muhire,
I Buhimba-nzuho.
Ubwo ajya guhenda Batamuganza.
Umugisha yahakuye
045 Ni wo watumye atereka imfizi

Ituma azagana aha i Buhanga.
Yazaniye ko Nyankumi
Ngo aze abyare inkuba,
Ariyo izica inkoza.
050 Mu Ntagendwa za Gakomero,

Mukubona akandagiye Muhunde
Aziga mu myari n’ingendanyo,
Arakorera icumu ryatukuye
Aribanza abantu.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi
055 Iyi mfizi wayihabwa na wa Mwami
Wazibera mwiza mu ruhanga,
Ruhangaza-bayongarwa Gisama-ndashi
Ubwo akubise icyago icyoza-ntango.
Nzira ebyiri amubonye
060 Aramukuba nk’inkuba,

Amwicana ubugingo yameze.
YUHI II GAHIMA na
NDAHIRO CYAMATARE

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi

Iyi mfizi wayihabwa na wa Mwami
Wari i Muganda Muheta wa magorora,
Ubwo arekeye Ndibizi arazigorora,
065 Yategeraga Mwurizi

Ngo aze yuhire Ruvuzo
Aze gucanira ku Mugongo.
Bahera ko bamuha inka
N’ingoma nyinshi,
070 Impundu ziravuga

Mu mizi ya Rukore,
Zirahamya Mweru zirakira.
Atsinda u Buzi i Kankoba
Acana uwaka urakwira,
075 Imbeho iramuruka i Mucubi.

MIBAMBWE II GISANURA

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi

Iyi mfizi wayihabwa na wa Mwami
Wari i Munanira–ruge
Ubwo akubise umusinzi,
Yari yaje gusara i Rwanda.
080 Bwa Buhira yamuciriye buramuhama,

Iwabo i Muryanyi
Ntibarakibarutsa Myengo.

CYILIMA II RUJUGIRA

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi

Imfizi wayihabwa na wa Mwami
Wafukurira inka za se,
085 Igise kigashira.

Ni ko kuzura na Rubanda
Uwo ni Murenzi,
Wabitsinze ibyo bihugu.
Iwabo i Buganza
090 Ntibaragasubira kwatsa umuriro,

Ari we wishe Rugaryi ku Mugamba,
Uwa Bigashya arakuba
Ubwiko bukabajya mu nda.
Wagira ingesi ze urabikwiye,
095 Usa n’abanyu nabonye

Bigatwara abahizi ukazabaruta.

MIBAMBWE III SENTABYO
na YUHI IV GAHINDIRO

Nari nzi ko wakwicarira ibihugu
Harya uvuka mu ntwari nyinshi
Imfizi wayihabwa na wa Mwami
Mabega wafatanya Nyamugeta i Mayange,
Ngo azashingire u Bwiri,
100 Imirimo ya nyuma

Ngiyo imihigo yanyu.
Nta zo utamurikira Rubibi
Mu Byanga-nzara baruhirika mwo,
Rubibi yahoze ari imbonera y’Abami,
105 Ubwo ahawe ingoma azica mwo.

Yamwimye n’ubwabazi bwa Mukiga
Ni inkuba ya bene Ndahiro,
Bakanganya ingabo.
Ntubonye ko yazambitse
110 Agica uruziga,

Mutaho wa Nyamata
Izo nka yahawe zibona urwuri,
Ni Umwami usize undi mu nda
Ntabangikana n’ab’amahari.
MUTARA II RWOGERA

Nari nzi ko wakwicriara ibihugu,
Harya uvuka mu ntwari nyinshi,

115 Iyi mfizi wayihabwa na wa Mwami
So musa, Muhire
Wanshingiraga ishingo,
Ngo ndata umubiri
Nzahore mbanganira mu Myumba,
120 Ni Umugabe wacukuye.

Ishyamba rya Mucumi
Nta mpaka ngo uzazibera imanzi.
Ku mazi amara Abashi yagomeye,
Ukabahonda rityara.
125 Uwakubonye yashize ishavu

Jabo ndakumva,
Jabana izakuramutsa.
Ariko akuye ho ubuhatsi,
Yuko anyaze i Mpororo
130 Zirakuba impenda,

Zijya i Gasabo.
Zoneye umuhutu
Ku mbizi ya Muhazi,
Impundu zifashe Nyamirambo.
135 Ntagitera imvura,

Nko guhakwa n’Umugabe
Ugasenyerwa n’umusazi.
Mugogoma wa Mutarumanza
Waramutse ushoye bakazihenda,
140 Bakazikubitira aho zahawe na nyirazo.

Ntibagire ubwoba,
Ko bizagaruka bikabahinduka.
Ubwo ni umugome yarabyemeye,
Ntiyanga ubuvuguruza.
145 Igihugu cyimye nyiracyo

Kigeli cya Nsoro.
N’uwamuhawe ntanamufite
Ni uguhora amuzanira abakinzi.
Reka ndeke ay’abagome
150 Nuzurize Abami ari bo,
Buzuza b’intambara yo ku Bucuzi
Bucya bigura ingoma mu mpanzi.
Bisobeka waba intindo ya Murobyi
Intwari ya Gacanzigo,
155 Nkajya i Mwangato.

Ndi umugenzi udahomboka,
Sinkomwa imbere.
Iyo ndamutse nshishikaye
Amagambo yawe ndayageza.
160 Bantunguye ntabizi barankuba

Ngo ninjye gufata igihe i Musumba.
Nti sinagenda ntagira ijambo.
Yuko yubatse amahugu
Ntamuhwaje ingabo nkazagawa.
165 Sinakuvuga no hambavu

Usanze ngira ubuhake bunduhije,
Ndabugandira ntizagenda.
Igihe cyanjye gitashye
Uzabarire Nyirambabazi,
170 Ko yabyaye umugabo.

Azavumwa buke yazihoreye akizigura
Nimbone ingoma ikamwa,
Itarya ibigombye mu batabazi.
Yavugije impundu abishaka,
175 Ziravuga umurego,

Iyo wahoye baragushima,
Ngurwo urubu rw’inyambo.
Narabyibuhije Mabega,
Sinzana ibizasekwa mu bagenzi.
180 Urandinde abankura mu kibanza

Ribanje narubatse,
Mfite ijambo ryiza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego