Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- Bamenya-NAKUBIWE N’IMINSI I MUSOZI

NAKUBIWE N’IMINSI I MUSOZI = LES INFIRMITES M’ONT ELOIGNE DE LA COUR ROYALE

Ce poème de la catégorie d’« Ikobyo » fut présenté par Bamenya à Yuhi V Musinga. Rwidegembya, un chef puissant, lui avait dépouillé de ses vaches et s’obstinait à obéir au verdict du tribunal qui avait donné raison au pauvre poète. Après la proclamation de son poème, Musinga obligea le chef à restituer les vaches, séance tenante.

Nakubiwe n’iminsi imusozi
Mutware wa Musama,
Musare yaguzwe i Busuhuko
Yahabonye Kari-nzobe,
05 Ngo twunguke amatungo y’i Kiviri.

Biraganurwa bambwiye
Ko yimitse indi Ngoma,
Ngombahe ya Samukuru
Arafite amagambo ku Mugongo.
10 Ikimpaye umwana uri hambere

Nkamutuma iheru ya Rwica-nzige,
Bakaza bazanye n’inyamibwa
Zo guhongera ino Ngabe,
Ya ngiye ku ishya
15 Bakanazana inyamibwa ya Mukora-buta,

Arayitakanye mu Ruhango.
Ni ingabe yamukundiye
Ni impanzi ntisuzugurwa,
Nk’iyabuze irengero mu Buyenge.
20 Emwe ntako ntagira intambara

Basubira b’intambara yo mu Makore,
Makoma nasanganiye itabaro.
Iyi ngoma mwayirishye muhinze
Ngo bayumve ababyeyi b’i Gatwaro,
25 Umurishyo urasuma.

Iyi ngoma yahunguye iza Gahaya
Kanyuza yaziyerekanye i Mwendo,
None ngaho ageze i Rubungo.
Ihamagaye ab’i Cyihira
30 Ihamagaye ab’i Rugote,

Amakoro yabo arasanganye.
Erega reka ibihakire Nyamiringa
Yimitswe n’umugabo,
I Makaba-mpenzi barayishima.
35 Emwe ntako ino ngoma itabaye Mpatsi

Yo yangize ko umuhaya,
Yarimitswe n’umugabe
Umaze inka ishavu,
I Shyikiro rya Kanyuza
40 Bakaziha amazi zikaruhuka.

Icyampa amaguru amusanga
Nakira icyago cyo ku mwogo,
Nkajya i Gasabo.
Mwagize ikirori cyiza
45 Barengera b’ingoma,

Abo Mbabazi azagabira Myicaro.
Amaze ku bahinga uburanda
Bicuba aje aratwomora,
Inguma za Rusange.
50 Murandasane ho napfuye kera

Uzi ko ntagira ubukomere,
Mu nzu yo kwa Nyamata
Simbuze urukundo rusanganye,
Nari umurame muri izi ngoma.
55 Ubwo nteretse iyi Mfizi

Nta we uzanduta ndi umweshi,
Iyi ngoma yakuye Rubuga ku mwanya,
Arasenya ntiyacaniye ku Buramba.
Ni we muhinza wari hambere
60 Nyiringoma ndihaye,

Ntiyasize akandiye mu Busanza.
Nyanzobe yapfakaje Mizage
I Gatsindwe ntibaragasubiza umurishyo,
Ni bwo bukomere bwayokamye.
65 Yarakubye ubwo yabuze Imfizi



Ntikibyuka Rubuga,
Yakukanye Ruboho.
Gisago ntiyacanye umuriro waka
Izigurukana Umwiru,
70 Wayishyira ku rutugu

Igana i Ntora igahakwa mu nka.
Yapfanye ishavu itabishaka
Iyo bayijyana i Gasange,
Ntiyashakaga Nyiransaguyintoki.
75 Aho ga nta ngoma ntabasanganye

Narashatse ndaheba,
Umususa wanyinjiye mu isembe.
Rugina yateye umuhinza
Abo ku ruzi rw’umuhayo,
80 Ibagira umwambaro.

Mparuye amacumu yayo arahotoye,
Ubwo imaze kubyagira iraruhutse.
Ntibayiteretse bayizi
Ngo bakike umusaya,
85 Abatayikunda bagira ubuntu buke.

Ugumirize ubwirize amakeba
Ubwo uhawe ingoma,
Tukunganya na so.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego