Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-BAMENYA-TWABONA UMURWA UTSINZE

TWABONA UMURWA UTSINZE = VOICI UNE RESIDENCE ROYALE VICTORIEUSE

Ce poème « Ikobyo » est riche d’informations. Tout d’abord la « résidence royale » dont il est question ici n’est rien d’autre que son ancienne habitation de Mwima que Rwabugili s’est appropriée et a embellie pour en faire un palais digne de lui. Bamenya s’en trouve honoré.
Il parle ensuite de la proscription suivie de l’extermination du parti des Abagereka accusés d’avoir empoisonné Mutara II Rwogera. Il dépose ensuite une plainte contre le chef Rwakunda qui lui avait enlevé son fief de Rubona près de Ntosho dans le Mayaga.

Twabona umurwa utsinze
Mwebwe ngago z’intsinzi,
Zarasanyaga icyago i Bureka-nsumba.
Harya uruhanga rwa Gaca-nzigo yarukoze,
005 Abafite icyago arabageruza.

Nuzuye n’inzu z’Abami
Ba Kimara-mbeho na Kitagumbaha,
Ndayikura imirya i Gikinga.
Ni ikirezi k’i Rwanda
010 Wagera imbere ya yo ni umutaga

Igatangaza ibyano.
Sigaho Nyaruteja
Ntazirikana incyuro,
Narabyanze nkaba mugenzi wawe.
015 Ari jye wamwubakira

N’impinga ya Nyamata,
Imbabazi zije nkaba umuhozi.
N’aho yaramuka ahatsindiye
Yagira ingoga zo gutsinda,
020 Ntibampora ubwo.

Sigaho Rutamu irishe
Yateretswe na Rukabuza
Ayiraga Rubamba-mushi.
Ni imfizi buzima, Cyica-bitobyi
025 Ni umugaragu wa Rusanga,

Muzirikana amazi y’i Gahanda
Urareke irenze.
Uko nubatse ni ko akuraho umuhatsi
Muhagarikira-bashotsi wa Kirera-bato,
030 Ntiyanyagaga i Cyingera-mitavu

Kw’Izimyi ahagiriye,
Ati: mfizi izatwungura
Izatwongera amata.
Harya mwari ho mwese
035 Ubwo ahanaguye igihugu cye,

Gihunga na Kirera-nzego
Inzeru zamuyoboye icyuhagiro.
Nari mpari ubwo yadukuraga mwo imirase,
Muhabose wa Mukangozi
040 Ingoma azabakira i Joma.

Nk’umunsi wo mu Rugarama,
Yejeje Murema
Na yo Rugira iratamba
Ituruka kwa Yuhi.
045 Zihuriye mu rubuga rw’i Shyunga,

Zirakorana imana z’i Gasenge
Ziramusanganira ingoma.
Na njye mpasanga ikirezi kiza
Kwa Maza ya Mukora-ntwari,
050 Inka yampaye zikaba imenge.

Ni izanyu i Ruganda
Ntizizahinyuka i Gitamba-mikobe.
Noneho nibasigeho ace urubanza
Rubanguza-nkaba rwa Bicano,
055 Yacaga inkamba.

Aho hari impinga y’abantu,
Akaba umugabo
Narababonye bari umuntu umwe.
Ngira ngo sinzageza aha iyi minsi
060 Kwa Nzindukiye-gushaka ya Gacura-nkumbi,

Ari jye mwenge mwa Rugenzi.
Za mandwa namubanje
N’izo yanyatuye acyima,
Ntibarakazigaya mu nzu umu.
065 Murambwire nkure ubwatsi bw’ibiragi

Zarantumye za Nyoge
Za Musukiranya-busoro na Mugira-soni,
Ntizishoka ngo babanje.
Nzibwira nyirazo sinzanga,
070 Ziramvuga mu gihugu

Ngo amata nanyoye yari icyamburo.
Nzibwira ko ntari umukusi
Nsanzwe ndagira inyamibwa.
Nakoze urugendo na Munyakaragwe,
075 Nkariteka rikagwa mu ngoma.

Izi ntiti yampaye
Ni ugushika impaka,
Nkavuga urwego rwa Rubanda.
Ni ko ndushya abavuguruza Umwami,
080 I Vugira-mpundu rya Gaca-nzigo

Baba impwishi.
N’aho nababwiye bakankundira
Bakumva nta rwango rwa Rubanda.
Noneho zanteye uruvugo
085 Baragira b’imvuzi ya Rukuge,

Rukabuza aciye inzira ya Cyoza-ntango.
Ababisha bamuje mu Kirari
Kirangwa-nkiga abagira inkweto.
Jye nahoze ndi umusoni
090 Wa Nkubis-imivumba ya Rugaba-mitwe

Nkaba imbata bukamenyekana.
Yansigiye undi mukunzi
Nkajya nkira ishavu,
Imbabazi zije nkazimubanza.
095 Nahoze ndi umugaragu wa Rugina

Mwebwe Ngabo zajyaga kuroha imbuko,
Bagina batashye ku Mubuga wa Gasagara
Inkoni mukayibanza i Manyinya.
Umva n’ikindi mpfuye
100 Mpfuye ko nubakira Abami ba Rukore,
Muguha Mibambwe turahirura.
Sinjya izo mpaka n’utashye
Ngo nsenge kabiri,
Kamara-bwiko ga urangire izo mpaka.
105 Nubatse urwo rugo rwawe

Mbona ko rufite isuku,
Inyamibwa zije ruruta ibintu.
Bantanze imbere nkirweya
Barafata ayo guhiga,
110 Nsutama mu nzu

Ntibareka ngo mvuge,
Inyambo zambaye ibirezi
Zijya kwiyereka Rubanza-muheto.
Mu Rwambariro, Nyamarembo
115 Mu mahanga adukinje,

Babonye warwubatse, baraceba.
I Nyamihatsi mparengeye ruba impuga,
Mbonye uko warwubatse ndagushimira.
Ndi inkara itakubeshya, Nyabuhoro
120 Ubwo dufite iyo Mfizi zirarisha


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego