Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-BIKWAKWANYA-ISAMBU YERA ABAMI

ISAMBU YERA ABAMI = LE CHAMP QUI PRODUIT LES ROIS

Ce poème est de la catégorie “Ikobyo ». Il fut offert à Mutara II Rwogera pour exiger, sans le nommer, l’arrestation du grand chef Rugaju accusé d’avoir empoisonné le roi Yuhi IV Gahindiro.


Isambu yera Abami,
Iteka itabara ingoma n’ingoga,
Bahabwa b’impuza-rimwe
Mbogoye-u- Rwanda ya Rubazi,
005 Yarorerwaga i Nyamuratwa-buzima.

Bitagorama no hanyuma,
Makomera ya Mpuro azanye
Nteri na Ntera-hejuru rimwe.
Mbonye azimaze amaziri ningoga,
010 Inka zo ku Rugera-mahe
Rwa Migongo na Nyiramyiri.
Iz’i Butanganya yazihuje n’iz’i Bukemura,
Zose azica intimba
Ntegeka iya mbere!
015 Mbonye azimaze amaziri ningoga,

Muzigirwa wa Mutsinzi wa Nyirabizinzo,
Agahiza agaharanya mu Rwabiza-mbago.
Ibyaga yabikuje ibyegutse
Mbaraga ya Rugwe ahoza iyo ngimba.
020 Indeka yera abagabe iteka

Itera u Rwanda inkingi,
Banyurana b’inzira ya Kibona-mbyeyi
Baraye i Gikiza-muntu.
Ye bagenzi ba Gikoko
025 Biharaze umwiri w’i Ntamicyo,

Bakarebwa i Nyabicu.
Ni bwo adukuye mwo umushitsi ningoga,
Zina ridahuga rya Mutagorama,
Araduhumurije aduhaye urugero.
030 Abageni b’i Rugana-myaka nibatarigana,

Koko rya Rukundo
Batwokorera ingoma.
Nta gitenzi iteretse
Nyabwungura ya Bwoba-buke,
035 Bucya ihabwa inganji


Imbata ya Mukozi.
Ngizo inzeru zabonye abageni
Bo ku Ruhondo rwa Njishi
N’i Bare mu Rwiyambaza-ngoma.
040 Mwiheta-zina, uyu mutaga utabaye inka,

Uzawubona Mutega
I Butema-buto bwa Matare-mato,
Matwi agihenda Rubuye
Akamwambura ingoma.
045 Umuryango yazicyuriye ntiziwuhuga

Inkorogi z’iwa Rwingwe
Zihoza inganji mu rugo.
Urarambe mu nka iminsi
Musohoza-bwimba wa Bwimba bwa Busage
050 Uzasubize irembo mu rya Rwenga.

Uzacucure abagucambirwa, Gicambwa
Waciye inka amakeba
Ntuku uyigenzereza utyo.
Data Rugero rw’Abagabe
055 Ubugingo bashatse Rugondo,

I Bura-rusigo rwa Kivuganya
Apfurutiye Nyamurunga
Yagira ngo tutavugwa.
Ko icyari aha cyazimiye
060 Impundu zivuga urwunge,

Ubuhire buheta ubuhatsi
Ku Rwama-nyege rwa Gitamba
na Gitamanzura-mbere
Yaziboneye imbuga.
Yejeje intamba ya Nyabasyi,
065 Isibo izigamye Cyizihira-nzu

Ize yakuranwe imirama i Bwiruka-bicu,
N’i Mutaranza wa Buhoro
N’i Bare mwa Kibanzwa-maguru.
Kayanza ize izakire
070 Iti: ndi n’impumbya za mwese,

Nimurwakuranwe uruyundo, ndagumije.
Bunyura-ngeri iti: jyeho ntanze impundu
Za buhungiro na Bwoba-buke,
Sinabatse ingabo ndagwije.
075 Nta gisasa nahasanze mu rugo

Rugondo yateye imbuto,
Irororoka ku Rwata-bibaro.
Nkumburwa yanyuze inka
Z’i Muhama-biti wa Gihama-hasi,
080 Aratega ingiri ya Nyabitimbo.

Gicambwa, uze utavana mu iziga,
Nk’iryo Muzigirwa yatuvana
Hejuru ya Kiziga-mpisi,
Turembejwe na Kizinga-josi.
085 Muhora mutuvana uyu munsi

Nyamuseso wa Mureka-bose,
Iyo nkuru yanyu ikuye impuha i Mpagazi.
Urabe ingangare wenyine
We Nganji ya Bicuba,
090 Uze ugumye ucukure abarozi ba Mutindi.

Ikizima ni ukubyara
Iyo udaheranywe uba uhozeho,
Na we uwacitse agapfa butsinsima.
None Rukenwa yikuye mu bandi
095 Bo ku Rwama-mvura rwa Kiviri,

Umurozi avuye i Rwanda.
Iyo Figi ntihiga Imana
Rubwebwe yamaze ibyo yatwereje
Birorero aratuvuna.
100 Kabishywe yaba yavuka Mutama

Wa Mutamirizi wa Nyiramatambwe,
Ntiyatatiye Nyamurunga.
Ikamirwa nyirayo uyikundiriye,
Uwahugije umusaya ikamuca, Impanzi
105 Ingoma ya Rwica-mugoyi.

Reka ay’inkurwa-bihuru
Zo mu Birumbi bya Kiriza-bana
Ntituyazi amavu yabo ba Mutindi,
Icyo barwanira cyambere ikiyobera,
110 Mu Buyobera-mango bwa Rwingo


Umuziro utera gusara .
Nzi n’uko nta we ufora intati
Mu Ntonde za Nyirantege,
Umubisha yagiye kuvuka
115 Bamuhaye ingona ikamumira.

Ni igihango batatiye
Kibakuye mu micyamo ya Nyabyizi,
Kibarimbura imizi.
Nzi n’uko nta we ufora umugome
120 I Mugogoma wa Mugera-mbuga,

Umubisha ariyoberanya
Akirabura inda.
N’amata y’amakuka
Barenza nda-igwa inda yabo,
125 Abafite inkota,bakicyemba imibiri.

Abagome ntibagira amatwi yumva
I Bugaragara kwa Nkuba ya Biraro,
Umenya ngo mbwira inzibira.
Ni ibiti bahanze mwo intoboro
130 Ya matwi agahangara,

Bakazumvira ijeri.
Nkubira, urandagirire uko utuye,
Ntanze impundu z’uko uhawe mwacu,
I Muhana wa Mavugo
135 Imfura ivutse mwa Rwera-mubiri.

Zihawe Mwera-bara wa Mukesha-bato,
Yahawe inka Bicaniro
Ibitwa bya Kiragira,
Urancyurize ubuhange, Muhabura-bagabo
140 Wa Rugorora rwa Mugaba-nyinshi,

Sinasubiye inyovi yawo.
Ubwatsi nahoze nicuranye sinabuhuze,
Mabara ya Rwingwe
Inkoni uzayimpamagaza.
145 Ndi imbata ntumburana

Ndi buhangwa bwanyu,
I Nyabayangwa ya Mirombero
Ndi umwambari wawe.
Turi intiti za Karinzobe
150 Ntitugana imuryango w’amakeba,

Ntitwakwirwa mu mihana.
Nzakuvumira abakwanga n’abakwigera,
Bacike umukenya,
Impamo yanyu tuzahigwa iyo nzigo.
155 Kabone n’i Busanduza barakubana

Ubuhugu bwabo bukayogera.
Baraca amajyo bahunga,
Ngo ubwo zihawe Nzogera ya Nyirabizinzo
Amajyo yabaye amabuye.
160 Nta muhinza ukikwigera


Matambwe ya Rumeza,
Agashunzwe muzagahonda ubuhiri.
Nibamara amajyo barangije ibihuru
Mfashe-yombi ya Makamba,
165 Azabakuba mu muheto.

Ye bene inka itsinze rimwe risa
Bajyana-ncuro azatuvuza
Inkuna ya Butare.
Bararuka i Tarabana
170 Bakatuzimya icyago,

Cy’i Bwakana-mbogo bwa Nyabyunzwe .
Ye bashingwa b’intambara
Mp-ingashya yagiye mwo na Rwingwe
Bakadukanda umuruho.
175 Uhawe izitagutonda

Mutega wa Ntwari,
Ni wowe ukwiye mu gutabarira ingoma.
Uhawe izi nka nta gishyika
Shyirambere ya Sabugabo
180 Ubwo uramutse uhawe Ntuku

Uyitungane uburyo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego