Bang Media

Shakisha

Ibisigo Nyabami-BIKWAKWANYA-ZABONYE UKWO NSHAKA

BIKWAKWANYA

De ce poète, nous n’avons aucune information en dehors de ses 4 poèmes. Nous le mettons dans le groupe des poètes des Abanuka-mishyo plutôt que de le classer parmi les anonymes pour deux raisons : La première est le style de ses poèmes très semblables à celui des poèmes de ce groupe. La deuxième est que toutes ses compositions étaient très connus par les poètes de Kiruri proches des membres de ce lignage.

ZABONYE UKWO NSHAKA = LES ORACLES DIVINATOIRES ONT AUGURE CE QUE JE SOUHAITAIS

Ce poème, de la catégorie Impakanizi, est incomplet. Il lui manque tous les paragraphes concernant les rois postérieurs à Mutara I Semugeshi.
Cette première entrée poétique célèbre la victoire du Rwanda sur le Burundi dans la fameuse bataille surnommée « Rwagetana » où moururent plus d’un héro.
Zabonye uko nshaka,
Imana za Rubuga
Zabonye Rukatsa rwa Nkoz-ingoma.
Zahese uko zasanzwe inyange,
005 Inzeru z’i Butembo

Zihoza intura-Rwanda.
Zarabutswe uko nenda,
I Taba rya Rutegwa-maso
Ntamutengushye Nyabatimbo.
010 Zabonye urugero uko ari Rugondo,

Yigambaga abahinza iratera isi
Ndorerere impamira-barwanyi iranesha.
Zagize iteka zitekewe n’umudahuga,
Musanganwa-musango wa Mutayogora
015 Yamwemeye imbona-rwuri ya Ruyege,

Ntizirakagira imisigi
Isa Nsamira ya Rusage,
Nzisanganiye ndasuma.
Basuma bagenzaga,
020 Nkumburwa ya Nkindi

Bajya i Nkumbure,
Na Nyamwanga-gusunikwa.
Uzaba umwami wenyine,
We Mwami w’inka
025 Wa Mwambarira-ngoma wa Mwar-ureshya,

Nta gikubira kibaba hambavu.
Ni we wihaya,
Rugendo rwa Migongo,
Imihana uyatse ingenzi.
030 Yaguye ko n’inziza,

Karume ka Nzogera ya Nyamiko,
Ahimura inzigo ya Rwigereka-mizi.
None abavugije urubango ab’i Rwamigezi,
Ubwo bacyiyara kurwanira abana
035 Ribanywa inkora ikenya inkara.

None ribakembye,
Ari yo rigikazwa
Rukangira-mbogo rwa Mbangira ya Mbabazi,
Ko rikamije inkiko ukajya mu cyunamo.
040 Rigaritse n’uw’i Rwamakoro,

Barakubana ab’i bukaba-maso,
Bakikanga akarungu.
None ndagiye iy’ishema,
Ndi n’inshongore
045 Mu Ndashavura za Bashira-cyuho,

Iy’icyubahiro iragusha ngasonga.
Nkomera ho iya Rubango
Niyo igaritse Rwana-mbogo,
Iy’i Rwana-nkobe
050 Igusha na Nkebuka.
None ndagiye ubuture,
Ndi n’umutungo
I Mutarama wa Nyiramutega wa Mutagera
Irazigabira iya Rwica-mugoyi.
055 Ntayo zigishyamirana,

Iya Rushyanuka-bara rwa Musana
Irazivuga kare,
Indende ya Bugabo.
None ntahije uruhamwe,
060 Ndi n’umuhimbo

Ku Rugarika-fi rwa Gisaga-bose,
Ntamushubije Nyamuganda na Nsamira.
Ndi ku nkoni y’ingenzi ya Rubazi,
Ubwo ifite irityaye
065 Ndakomera ikanesha.

Urabace ingoma,
Nanjye mbace inganzo
Abo mu Burekera-masagwe bwa Kivuganya,
Bavukiye iwa Mugara kuyobya.
070 Nta Mwami wa Mwonga

Wimbwa mu Bushya,
Ngo azasigirwe n’umusizi w’umwibano,
Wa Rubitswa-babiri.
Nyabarame Nyiramashije ibarama,
075 Yavutse itamuruye

Ihorana inganji mu rugwogwe.
Tubarusha Umwami buhangwa
Wa muhozi wa Mudaheranwa,
Twahanganye Nyabahanga.
080 Tubarusha abatabazi b’ingoma,


I Ngogome ya Nkomane
Ntibatenguha gusaga.
Tubarusha umutsobe w’intwari
Udatenguha Kanyonga ka Nkanza,
085 Ashenye urwa Muzora.

None akaba ariwe usangiye umunega,
Na Banega-murinda ba Muganwa
Basenye ijabiro rya Ruva-joro.
Ntibaragasubira kwibonera undi Mwami,
090 Yabatse inka Mahembe

Na Shyaka rya Shyira-mbere.
Nanjye mpakanya Sebutura
I Rutaha-bisiga rwa Kivuganya
Impaka za mbere wanesha.
095 Dore urwobo rw’inyamwururu,

Rero barema mwo Umwami
Abaraye b’i Bugenda
Bakisiga amahano.
Barazira ko basambuye
100 Rwuya rwa Ntwari,

Batamwitegereje kwa Mutagashya.
None bagira ngo uri intiti
Ya Ntowe mu ijuru ya Ntondwa-nyana,
Ko yatamariwe i Nyabasiga.
105 Ko yagira ngo uri umumenya w’ijoro,
Wa Rumarika-joro rwa Kiba-ku-ruzi,
Ntiwamenya iyo migendezo.
Nta bahayi bagira
I Rwimpiri rw’imihohwe
110 I Bugenda bwa Kirambye,

Imikoke ibambuye ingoma.
Bakagira n’irindi shyano ry’umugore,
Wa Mugara wa Mwenda-ngashya
Ubwo baryikubiye ryabokama.
115 Nta shyano basibye,
Mu Busangwa-mabi kwa Sebuziri,
Babaye insiga-busa.

CYILIMA I RUGWE

Gisaga urampe urubuga
Nkubwire ubutumwa bw’abagabe

B’i Mera-ngabo rya Rugaba
Na Rugango ku Riba-sumo.
120 Mudasobwa ni we ntwari ateretse
Mutandi wa Bitero,
Mugeyo ihaze urugero.
Nguyu Rugabira
Nyirurugari agaruye,
125 I Butura-nyana bwa Kivuza-mpfuke,

Ni ukwibarukana Myambi.
Urwana ayo bashimye
Shimwe rya Makemwa,
Ntuzagerwa mu Ruhando impagazi.
KIGELI I MUKOBANYA

Gisaga urampe urubuga
Nkubwire Ruganza-nzige rwa Rubuga

130 Waziguye ingoma ya Ngiye-ku-mariba

Amahanga yakuwe ho amagara
Muganwa wa Munyangango,
Imirishyo irishya i Rubuza.
Ngiyo imirishyo n’amashyo menshi,
135 N’ubwuzu yahawe

Ntiyagabije aya Gihungira-gorora.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Gisaga urampe urubuga
Nkubwire Gasogwe

Ka Sunzu rya Rusage
Wajyaga kwamburira
Rusaga-majosi i Busaga
140 Havutse urusaku,


Musabwa wa Nyiramyaro
Uhasamburira ingoma.
Zize rero zisagambe i Bumara-soni
Wa Mutagera wa Nyantwari,
145 Mu Byitwaza-bagabo.

Zihese uku zisanzwe
Ubwo zinyaze Nkobe ya Nyankobwa,
Nkubira yakazihese.
Ni ho ziheteye amacumu
150 Rucambwa-bucya rwa Macumu ya Bicumbi,

Azicaniriye Macumbi ya Ngoboka.
Iz’ingoro za bose zibaye ubuhoro,
Nkiranyi ya Muhanyi
Rugwe ziraza ingororano.

YUHI II GAHIMA
Gisaga urampe urubuga
Nkubwire Rusanza-mirishyo

155 Rwa Nsoro ya Rumeza,

Wayogoza ingoma za Micinyiro
Amacumu acubya abanzi,
Yayagabye Nkesha-bucya ya Rwica-nzira.
Tubarusha imana z’impame
160 I Mpagazi ya Ntabwoba,

Ntizihahurwe mu Rwicara-mazu.
We ni bwo azinyaze Mitende
Mutambana-shako
Wa Shorera rya Nyamashema,
165 Wazicyuraga i Nyamushimana

Izo yatumye ndakesheje za Mikegeto,
Ruhamya yaje imbere ziraza ingororano.

NDAHIRO CYAMATARE

Gisaga uramhe urubuga
Nkubwire Mwigura-ngoma
Wa Ngabo-nzima,
Wa Ngomukire ya Mutagera,
170 Umushira-bwoba wa Nyamashinga.

Uwiguze Nyabyurira,
Ngo ize irambye Ntuku
Umugabe wa Nkindi,
Rugwe, ziraje ingororano.

RUGANZU II NDOLI
Gisaga urampe urubuga
Nkubwire Mutegeka-nkima
175 Wa Nkomejinzira,
Wakubukaga tukaramba ku migisha.
Nkindi yagishukanaga Nyankurwe
Nkurunge y’i Kiviri,
Tukaruhuka i Mugogoma.
180 Bagorora b’ingoreka-rimwe

Ya Rugogwe rwa Rugaba,
Bacanaga i Cyirinda-mugoyi.
Bacurana nyine b’intambara,
Bihanije intamba-busa
185 Zeretse Ntuku intaho.

MUTARA I SEMUGESHI
Gisaga, urampe urubuga
Nkubwire Mubanza-gushaka

Wa Nshakany-ishimwe wa Shingwa-ngari
Wabaciye ingoma i Bugwira-mubiri.
Abakumba wabakuye mu byabo
Magombe Nyir-ubugondo,
190 Mu ntagorwa za Ntanyomora,

Baromberana kuzazironka.
Abarambirwa n’ahandi,
Batagenjeje nka Nzego ya Bizingo
Mutega abambuye ingoma.
195 Ngir-ivubwe yambwiraga

Ko umpeta mu gucyura,
Sinatinze ndifite mu ntoki
Wihariye inka zose,
Ni wowe zigana
200 Muhana wa Nyaguhirwa,

Uzarohore Abaroba.
Uzaganze amakeba
Wivuge ubutwari
Ntiwatakobye twatanze,
205 Watanze irusha izo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment