Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- GASHUGERO -NICAYE NTAGABANYE

NICAYE NTAGABANYE = J’ATTENDS TOUJOURS LA RECOMPENSE
DE MES SERVICES

Hormis son nom et son unique poème, cet auteur reste inconnu. Il a offert ce poème au roi Rwabugili pour lui rappeller qu’il attendait toujours avant sa mort prochaine une récompense en bovidés pour les services rendues.


Nicaye ntagabanye
Mbaze Mbabazi icyo ampora,
Bahorana b’inzigo
Inzira ya Bunege,
005 Ikaba intindi ingari ya Bwenda.

Bagera i Bunyakisho
Bagatuma Rushyana , atahabambuye
I Buye rya Nyamuragura.
Ngaho baransunika
010 Ngo nta suka nazanye,

Muzigama-ndago wa Muhisi,
Mutima ndasezeganwa
Ngo naje kukurora.
Nandagara ngusanga
015 Bakambuza ntageze ku cyoto,

Ngo naje gusaba umuriro.
None waba ikirego Muregancuro
Wa Mureka-nshotsi na Mureka-mbone,
Mvubane umbone
020 Ngo twabakwa abageni.

Namenyaga ko utanyakwa n’abicarana,
Gacurankumbi bakunkuye mu nda.
None ukomeje gufata
Na njye nkomeze inganzo,
025 Bafatana b’ingabo

I Ngamba ya Mpaka
Igafatira-ngoma ya Ngiye-mu-gicu.
Ye bagarure ba Ndihejuru
Batumikira Mbanza-bucya,
030 Bwanza-mubiri bwa Mutaho.

Uribuke ko nakugize umutoni
Mugirafata wa Gashorezi,
I Kamara-bwiko ka Kanyuza
Nti: urambere mu nzu .
035 Ngaha buracya banseka

Ngo ndavugaguzwa, Mabega
Naho ndakwihaye
Nkakurata ubuzima.
Barangomba akaringa
040 Nta karinda nambaye,

Kamara-shavu ka Nsamira ya Busage
Ngo mbone gutambana inyovu yawe.
Uribuke ko nakwiragije
Ngo utange umukako , Mutarigera
045 Baragusenga ngo umpake.

None reka ay’abo
Wibuke aya ba so,
Musonera-suka wa Sohora-ingoma
Musana utegere uwandaga hambere .
050 Hambere y’aha sinahatase

Ngo ntambura umushya,
Murora ihiye
Mfasha imirinzi mu minwe.
Uribuke ko ntacumuye
055 Rucumita-mahanga rwa Buhatsi,




Ngo uzazane uwanteranyije
Na Ntoyubusoro.
Nituburana akantsinda
Atange umugabo,
060 Areke kurengana akandengereza ho.

Namenyaga ko ntazageza aha iminsi,
Mvuga ay’inyombya
I Nyonga ya Nyambo ya Nyirambuga,
Mpora ncyuzwa kuzacyurirwa.
065 Ninkwakura ukankundira , Nkumburwa

Mbonye ushize urwango,
Jye nshira icyangwe mu nda.
Iyo ngiye mu nganzo yawe
Singira umugambi, Mugamb-ugaba
070 Wa Rugorora-mabano rwa Mabara,

Amage arakwira i Karema
Nkaza guhaya.
Uri intiti ya Bicano , Bicaniro
Singana ku kwanga,
075 I Bwenga bwa Rurembo

Nagira ngo ungarurire gaju,
Ngarukane ubwatsi
Bw’inka wandaze.
Muragana-bucya
080 Wa Bucya-nshake bwa Gushaka,

Wa Murasa-mboni wa Nyirangoga
Ngiye iwe, mugabo we.
None windinza inyana icyonka,
Cyuhira indwara itankundiye
085 Urankurize inkuru.

Ku bwanjye naje kuyikwaka
Ntayisiga , Rusabiza-cumu
Rwa Macumbi ya Macumi,
Makiriro yimpe
090 Nje kuyikwaka.

Nubona utayironse ute iroko
Maronko ya Marombero,
Nzatinyira ubuhake.
Umbwire injishi nakujisha,
095 Njishi ikama iriza



Ya Nzanyurugi ya Mutegera,
Njye kuyaha i Ntarabana.
Irahari ihorikwiye ya Mikamo,
Rukabuza iruzura nkayikuzanira.
100 Ngarukane ubwatsi bw’inka wandaze

Bwanza-buke bwa Ngoga ya Murasa-mboni,
Mbere y’aha dushengera
Menya nshorera, Mashema
Baranga bakujya mu nda urakomera.
105 None ngize ay’indwara

N’inzara idukubise,
Rukubita-nshuro rwa Rubazi,
Rukiza nakenkemye
Urankenkemuze intaka.
110 Nunkiza nkwishimane

Nti : ninkabone umuhe wa Muhabose,
Mugina yakamugize.
Nzabe nimaze ikizeze
We Mizengo ya Nzogera na Nzagihunge,
115 Nzabe nimaze amatsiko.

Nta katuma nkwanga
Mugambi wa Muganwa,
Mugondo nzaguhunda imihayo
Ko ari yo magambo nkuvuga .
120 Mu miko y’inono

Ya Kivuga na Mudaterurwa,
Jye nkayatondera birorero.
Data jye nkagutonda, Mabara meza
Amahe ya Maza,
125 Maza yatubyiruye.

Nanze kugenda ntavuze
Bavuza b’imirindi,
I Murinja wa Ndabona
Ukanawumva umurishyo
130 I Bwarika-nyoni.

Nanze kugenda
Ntakubwiye ko nigabye,
Mico ya Micomyiza,
Icumbi ryabaga iriba
135 Bagira ngo uzangire umuhe wawe,


Muhanyi wa Muhoza
Jyewe umunyereye imihayo yawe.
Nagirango uze urore n’aho nageze
Mugera-mbuga wa Nyirashorera,
140 Shumbusho urampe sine.

Sunzu sinatambye i Mamfu
Ngo uzangaye gutenderwa Ntuku.
Ni wowe mbwira
Mbwirwa ya Mbwijinkoni ya Ntabana,
145 Ngo unkize gucumbagira

Gupfushya umugabo.
Rugabira sinakwirukira ngo mbabare
Rubaza uwakwirukiye,
Aba umuntu bikamenyekana.
150 Nzaguhaya ubutwari

Bwanyagurira ishyari,
Usagambe nka Bishya bya Rugaya-nzu.
Amagambo ntawe uyakura inyuma
Ahandi Makuka ya Makunga,
155 Nagukurira inyovu.

Ukazirinda uba umugunda
I Mukenura-ndaro,
Ntakuraje imihayo.
Urampingure inka
160 Uri impinga nkaba inganji,

Kandi nkaba imenyi Musabwa,
Nkakwisabira umusiba-gusomeka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego