Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- MIRAMA -UMUNSI YUHANYA AJYA RUGURU

UMUNSI YUHANYA AJYA RUGURU =
LE JOUR OU IL SE HATA VERS MUJYEJURU

Ce poème est de la catégorie « Ibyanzu ». Il est l’exemple classique pour l’usage du langage poétique en « figures, dit kuzimiza ». Son auteur, Mirama fils de Rutwa, nous a laissé 3 poèmes. Celui-ci, le premier, fut présenté au roi Yuhi III à Mujyejuru dans la province du Busanza. Le roi arrivait en hâte à cet endroit en venant de sa résidence de Kamonyi, à la rencontre du roi du Burundi dont les Armées avaient envahi le Rwanda jusqu’à cette profondeur. Arrivé à Mujyejuru, Yuhi III apprit que l’envahisseur, Ntare III Kivimira était subitement décédé et que ses Armées s’étaient retirées avec le cadavre de leur monarque. « La course du roi de Kamonyi à Mujyejuru » est le signifié de l’intitulé de ce poème. Il la fit en exécutant les rites du Code dynastique destinés à repousser l’envahisseur du pays. La mort inopinée de Ntare III fut célébrée au Rwanda comme l’effet de ce rite. Ce poème est le meilleur pour nous informer sur ces événements et les menaces que le Burundi faisaient peser sur le Rwanda. Aussi, le roi suivant, Cyilima II Rujugira, prendra les précautions adaptées par l’inauguration des camps des Marches pour éviter à jamais la répétition de la surprise des Armées du Burundi.

Umunsi yuhanya ajya ruguru
Cyuhira cya Mwaha-ruguma wa Rugumira,
Rwa Ngumije inzira ya Rugambwa,
Urugari aruzinguye ku Mujya-ruguru.
05 Banyaruguru ba Nka-iri-amaguru,



Bagiye iwa Magarure nta maguru
Bugenza-babiri.
Twamwitegerezaga mwo Abami cumi
Bicuba bya Mucubya-nyabungo,
10 Wa Bicu bya Ndasiye-mu-gico

Wa Bicu bya Mucura-nkumbi,
Ajya gukura Mukoma mwa Nyamakoro.
Nkumbi ya Kibanda yamubandaga Kibanguka,
Yayivuze yahise Muhindura-kigamba
15 Ari cyo gitondo arambagiye arakaye.

Ajya i Mutarambarara Murambana-butaka
Wa Butakiro bwa Ntwitarure ya Miragwe
Imirama imugenda imbere Rugendana-ngabo.
Ngabo zarakazaga Rugabo
20 Rugondo yarakaje urugo ku Ijuru,

Tukarwana iwa Jabo.
Twamwitegerezaga mwo Abagabe ijana,
Jabo ryuhiye rya Mugabanya-joro
Wa Gabura-zitamara wa Mutsinda-jogwe,
25 Ajya gukura Janja ku ijabo.

Nkaha ya Bunywa-joro, Jambe rikarishye
Yagatashye akarambuye Mukaranganya-guhiga.
Muhire urya Muhigo wabaye muhire
Nk’umunsi wigira umuhana ku wa Muhigi
Ku Bakanganya-muhigo
Ku ntaho y’ubuhatsi ya Butare,
30 Ku Mudatabara, ku Mutakisha-baragizi,

Ku Matavu wirabura uzera
Ku Mata akamwa n’ibyuma,
Byintwari uhagira intaho yawe.
Ku iriba ryiswe inteko
35 I Buremwa-ntenderi, kwa Ntegure
Ku Ntarama ibambukizwa ibihumbi,
Hagati y’i Buhabwa-mazi n’i Bunyaruka-mazi,
Mwahiranye kare i Bwicanwa-mabano.

Muhire urya Muhigo wabaye muhire
Nk’umunsi utaha ku Mudaterurwa

We Muterezi wa Mutabazi wa Mutima
40 Ku mutwe wa Mwitiranwa-ngabo

I Mwuzuza-ngabo n’i Mwuzurizwa-ngabe
N’i Mwitiranwa–mvura
Nkaha ya Mweru wa Bakunda
Hagukunda kare.
45 Mu rugo rwa Rukumbuzi

Rukundo i Rukunda-nka,
Ku Mazi akorwa n’abahizi
I Mushoshozwa-rwahi,
Ku rwaho rw’abazindutsi
50 Ku Muziga-batwazi wa Mutwari,
twahatahana iminyago.
Muhire urya muhigo wabaye muhire
Nk’umunsi utaha ku Mutanguranwa-bakaraza

Wa Nyamukaraza wa Mukozi na Mutima
Ku izina ry’ingoma wanabambuzwa ingoma.
Ku mutwe wa Mutavunirwa
Uhatashye Kavuna, imitwe irivuga
55 Rigwa mu ngoma i Ngoma.

Muhire urya muhigo wabye muhire
Nk’umunsi utaha kwa Muronsi-uronka

Rukorera-muronko rwa Muragizi wa Ngo-turagane,
Ukabaraza i Kiraza-nkangara.
Uducira inkangu inkunga
Ku Rukanguzwa-ntagara, i Butikanga
60 Uhagira inkungu Nkweto.

Ku Nzira iziguye, ku nzigo y’i Gisake,
Ku ntaho y’intwari za so
I Busanganya-nyundo,
Ku byuma by’abahiga, ku Muremerwa-byuma
70 Waharambitse Cyiranga-shyamba.

Muhire urya muhigo wabaye muhire
Nk’umunsi utaha ku Mukurirwa-kibatsi

Wakubuza Mbarirwa utwimirijimbere
Imbere yawe mu rugo rwawe
Ruramizwa inzoga zereye ku Mugondwa-josi.
Ku Muremera ku Muremerezi,
75 Ku Murunduro wa Murega-ncuro

Wahatahanye ibyiciri.
Ku Mugezi wikanya, ku Mugozi w’amahwa
Uducyuye Mucyura-ngoma.
Bene Ngoma ba Kivuza-ngoma
80 Barariye Kivura twarariye Vuza-inyundo.

Nyonga yaroha Nyankuzo zikaba imikubi
Inkuru idusanze i Murongora-mbere.
Ukubita udakangaranya umuhembe
Ruhanga-mbuga urihanukira ukabahama.
85 Urabahanama nkabacyurira imihame imuhana,

Nkavuga nihanura imihana e Ruharage.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego