Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-MUGANZA-NTA WE URENGA ICYO AZIRA

NTA WE URENGA ICYO AZIRA = PERSONNE N’ECHAPPE A LA FATALITE

Ce poème de la catégorie “Ibyanzu », fut composé par « Muganza », fils de Nyungura. Bien qu’il soit du clan des Abasinga, son lignage est inconnu. Nous le plaçons de préference dans celui des Abanukamishyo. Ce poème fut présenté à Mibambwe III Sentabyo. Ce texte est une satire contre le prétendant au trône, le prince Gatarabuhura. Le poème affirme que lutter contre l’élu d’Imana est une cause de mort fatale.

Ntawe urenga icyo azira
Bazigurura b’ingoma
Ya Ngiye-kare ya Nyiramuhanyi
Yagiye ku Mugina.
005 Umva Mutamu watabarukaga

Ku Ruvura-mvune rwa Mweru
Mu kujya kwenda Vubiro
Mbonye nta waba umugome
I Mugogoma wa Mugera-mbuga
010 Afite amaso akabona ibintu ibi.

Uko umugome abura byose
Aho kuba umugome
Nakwiyicarira nkitwa nyaruti.
Nta we ucibwa urutsiro rwo kudacika
015 Yaragabwe gucika,

Bacikiza b’inzigo y’i Mamba
I Mabiba ya Nyirambabazi
Ubwo akubutse i Rubiza rwa Bahunde.
Umva Ruhinda rwajya i Rwimbuye na Nyarubika
020 Yaje bakazimuzanira.

Atumaza amatsiko ningoga
Ruboneza-mabano rwa Mabara
Muguha Mibambwe ya Birorero
Ati: nguyu ga Nyir-icyinguge
025 Nimuhabwa undi Mwami,

Rubanda rw’ i Ruganda muriyangire.
Ijambo ryumva umuhatsi
I Muhagazi wa Mikore
Wakama Gaca-ndubiko rukarika.
030 Uwo Imana imeneye amata

Ntiyunamuzwa amaboko
I Mabanga ya Mabara
Nyamara du mwese murabiruzi.
Data uyu bamwangira iki,
035 Ndabaza, n’urwango rugira imvano.

Ko abatindi bakibeshya kwinshi

Bagize ngo bazakura iryo Imana yavuze
I Vumba-mbogo rya Mivumbi ya Mvuz-inzoza.
Nakwifuje bikankundira
Nabaye umuyoboke wa bene Musimba
040 Nkazisasira ubujyeri.
Ko abatindi bakibeshya kwinshi

Bagize ngo bageze barore
Bakure iryo Rurema yaremye
Ku Kiremeshwa-migera.
Ko abatindi bakibeshya kwinshi

045 Bagize ngo izina ry’umwami

Ni iry’uwenze wese
Ku Rwasamiko rwa Muhanyi wa Muhabura
Umwami aba ari Imana
Akobonwa n’Iyindi
050 Ikamwita izina

Akima agahaka abantu.
Ko abatindi bakibeshya kwinshi

Bagize ngo bazaguranuze Mutama
Wa Mutamiriza wa Nyiramutima
Ikabakundira Nyamurunga*,
055 Muringa ntitsindirwe umushongore*,
Ko nyine iradukundira
Ikorora inganji yahawe.
Karame Rukatsa nkuye ubwatsi,
Bw’uko uhoze uhoreye
060 Rukirigita-shako rwa Shorera

N’uwamutumye uragatabaruka.
Utara uwe umwandu n’Umwami
Mugagara wa Murahu
Uba ubyaye ugashira impiza.
065 Iyo ni yo ngemu y’umubyeyi

Ikibyarira-nguge cya Gica-mbwa
Na Nyiracambwa-ku-nzira
Ubwo ni ukudakinwa ku ijosi.
Urwo nakwimariye
070 Umwana wakubyarikiye akazarukumarira.
Karame Rukatsa nkuye ubwatsi
Bw’uko uhoreye Muhuzi wa Mpuruye
Ya Musana wa Gisagura agasagamba.
Uzabice mbigambe,
075 Abagomeye Muganwa wa Nyonga

Barakaranduka imizi.
Ba banzi ba Bugingo
Uko batazungura Mirindi ivuna inka
Ya Nka-zigenza z’iwa Kavubiko.
080 Abarozi ba Kavubiko bagize

Ngo ntibazungurwa n’undi Mwami,
Bwana-ngabirano bwa Ngohe ya Bugonde
Ndetse abagwa-mbere
Nta mishyito ya Karangwe
085 Yatamba ngo yagiye.

N’ i Gatwaro Kavuna ka Mihunga
Na mwe Bayanga ntimuvuge ay’abakeba
Bona n’aho mwajya
I Mukoma-rume wa Nkomeje
090 Ya Nkuba ya Ruhima

Arahingamiye imiryango.
Nta mbeho irakinjira
Mwa Ngame ya Rukiza
Yakinze ingabo ya Rukangira-ntebyi.
095 Ni bwo adushakiye Shinga-turwane

Ya Barwanira -i- Bukonya ba Rutikanga
Ni we utweretse Rukanira.
Nimurore ni wa mugabo wirukana Abanyoro
Mu Bwanga-manga bwa Ndagumije.
100 Na mwe Bayanga ntimuvuge ay’abakeba

Bona n’aho mwajya i Mugogoma
Wa Mugomwa wa Mukanza
Abarori byabayobeye.
Nagiraga nti nangwa barabeshyaga
105 Nguyu Marorerwa ya Cyubahiro

Ari mu ijabiri rye.
Ntiyungirwa ishyano Rugina,
Ingoma ya Rugema-ncuro
Irimo umutungo ikawumenyera.
110 Si ibyo kwimika Umwami wo mu cyimpisho

Twebwe ujya kuyima aba yamuritswe
Ikabanza ikamurora.
Na mwe Barundi umugome ntatubya igihugu
I Gihimba –nguge cya Kirasa-mbogo
115 Ahora akimye Kibogora.

Nta gihengeri cyabaye
Ku kiragira-nyana n’iwa Sekiragira
Mwaza mukarora.
N’aho mwaza mwasanga tudafite ishavu,
120 Ishikiro rya Karume

Kanyuza wazigize urugero.
Na we ntushungwe Shoza rya Rugaba
Wahawe urugangazi.
Ntibiri n’imirarwe
125 I Miruba ya Shamuheza

Ubuhatsi bwabo bajya kubwenda i Kanyoni.
Ayoboye inka Mwami ujyayo
Wa nta we basa bwa Nyamakera
Amajyo ababera amabuye.
130 Mabega ya Makuba

Uyu Mwami wakuye inka mu myato
Asa na Mwakanambere.
Bashingwa b’intambara
Umurwa wo ku Ntenyo
135 Bawurengana iwa Rutengura

Dore Mbazi mwasangiye mwa Makara
N’umukwe wa Ntamagayo
Baziga bazindukiye ku Cyeza
Ajya gucyura Nyakesa.
140 Rushemeza-ntwari ku Rubabarira-mwaka

Ntituraharurukana turi kera.
Si ubwigano ntiduhanga imishike,
Abashika-mandwa mwamenyeranye
Wangishije inama twahawe Umwami
145 Mutagera wahawe akwiye Cyica-mugoyi.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego