Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- MUSARE-NCIRE UMWAMI INKAMBA

NCIRE UMWAMI INKAMBA = JE VIENS VENGER L’HONNEUR DU ROI

Ce poème de la catégorie « Ibyanzu  » véhicule une histoire fort utile. Son auteur Musare, ancien confident de Kigeli III, présenta ce poème à Mibambwe III Sentabyo pour accuser le grand favori du règne précédent, le nommé Gikari. Celui-ci avait été le grand opposant du roi contre son compétiteur Gatarabuhura. De plus, il avait trompé Kigeli III dans une affaire grave tenue cachée par pudeur. Le poète s’était fait gifler par Gikari à cause des reproches reçues de lui.


Mibanbwe III, après l’écoute de ce poème et vérification appropriée, condamna Gikari à la peine capitale. C’est ainsi qu’il a vengé l’honneur du poète Musare et de son ancien maître, Kigeli III Ndabarasa. Il faut se souvenir que Musare a été accusé d’avoir empoisonné Ndabarasa. Celui-ci est mort d’une plaie causée par un nerf tranchée par Musare, sur un ordre impératif du roi.

Ncire Umwami inkamba,
Nkurikize Rukari insiro mbi
Nk’izo nakurikiza Ngunda
Mu Ndatemwa za Gitorera-magambo na Cyimiyove,
05 Umuyobe wese ategwa imihambwe.

Ngaha aho abakiye iramba
Mu Butukana-bare bwa Mabanza
Hari ijambo rye.
Kabishywe nacubuka ajya mu Rukaryi
10 Rukangira rwa Rukanda-muheto rwa Rwabunga

Azamwicira mu matwenge.
Azarorera kuvuna Imana ijosi
Naturagira agende ayoba iyo yavuye
Amajyo amubere amabuye.
15 N’izo mpehe za Bijeri aroye akambika Rukanda,

Ataziciye aho zimuciye i Rwanda.
Ngaha zamubera impwi,
Mpinga iri nzobe ya Nzabarara ya Gacura-nkumbi,
Ngaha arazikereranywe mu Rwanda.

Bicumuro ngaha iryanjye ryataha

20 Naragukomye kwiyerekana ibikoko bitise,

Itaba rya Butayi ntunkundire
Ukantwara ku munigo.
Nagukoma ugahimbiranya ibihiso,
Ugahiga imvura i Tabirago
25 Ngo urwaye ibisazi.

Bicumuro ngaha iryanjye ryataha

Naramukomye nti : sigaho,
Impfano ntigira urutsiro,
I Rutsirimuka-mpundu rwa Rubazi,
N’iwa Rubomboza mu Ruhuha
30 Aho ga uri n’amarara yo kwima,

Ubwo ukunze icyo kinyoma
Mu Cyimparage iwa Cyuguzwa-ngabo

Bicumuro ngaha iryanjye ryataha

Nyakwizira ngaha akarabiye inkebe abagome bazira,
Nk’abo mu Nkurura
35 Bavanwaga mu nkuna no kuba iwa Ndoba-ntambe,

Ya Ntambiy-ingoma ya Ntagure,
Inka zatwa Ruguma-mu-ndoro.
Maze yabushoka akabwera
Inkoko ikaziga imiti
40 Akabwirabura ngatwara ikibabi.

Bicumuro ngaha iryanjye ryataha

Nyakwizira akarabiye inkebe abagome bazira
Nk’abo mu Kibuga
Butara yamanuzaga uruvuto ku Muvumba.
Abo intete zahingaga nk’amasuka
45 Nyakwizira ngaha abaye nk’abane Gihimakazi.

Bava i Bunge
Bakava i Bungwe bwa Nyamushi,
Baburana ingoma ya Cyikora-mu-muzi.
Nabona yarenze uw’ejo muzagira muti
50 Ngurya uwazitiraga amateme ya Byondo

Ngashayisha Birago.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego