Bang Media

Shakisha

Ibisigo Nyabami- MUSARE-NONE WAMAZE UBUHINGWA

NONE WAMAZE UBUHINGWA = PUISQUE TU AS TERMINE
LES LABOURS

Ce poème de la catégorie « Ibyanzu » est la suite logique et chronologique des 2 précédents. Il l’a composé après avoir entendu la réponse du roi. Il décide de rester auprès du roi, de se faire son confident et de raconter toutes les victoires et les conquêtes du roi dans le Nord du Rwanda. Au point de vue de cette histoire de Ndabarasa, ce poème est un document précieux. Ce sera le dernier sous le règne de ce roi. Après sa déclamation devant Ndabarasa, Musare est revenu au pays pour annoncer le retour imminent du roi.


None wamaze ubuhingwa,
Bahinga b’uruhavu
Rwa Rugabanya na Rushya b’i Nyarusange.
Rushimba yigimbye uruguma mu rugumye,
005 I Makamba y’iwa Bworo,

I Kagogwe ka Nyagahondo.
Higuka wahiriwe n’ubuhigi, Ruhiga-mushi,
Rwa Nyiraruhiga na Ruhiga-nzimu,
Utegwe amaso i Ndago iwa Nyangoma.
010 Hobe du , uri Kivuza-ngoma,

Utugereye amacumu ku yawe y’i Kabare
Umugoyi yanyaze Munono.
None uharuye amasuka utsinduye indaro,
Baharura ikibanza cya Kibizi,
015 Na Kibanguranywa Kibandika-mihoro.

Nyakoto yakose kiramba ho ikimazi,
I Kibumbwa-nkero hose
Bakaba imvano ya Muroba.
Berura inzogera utahe wagwije imitumbi
020 Mutanga-byako wa Byanzu bya Rwerakanwa,

Ushyike uhoberwe ukoze cyane.
Kaze Muhizi waduhingukiraga nko mu Kimuga,
Mirunga-nyaga Cyimikako na Cyosa-batimbo.
Emwe ntako tuzagira Rushya rw’i Masabo,
025 Kwa Nyirakivoma na Kirabukirwa,

Kagasa yivugira Kagenzi.
Uko yiyasira nkakubura imitumbi watsinze
Irya ya Cyamuyumbu wabara ukarushya.
Aho hose nkubara amava-kuri,
030 Atari amava-hirya,

Mvano itavaho yavuye i Buhinda
Ya Muhuruzi wa Nyamaziga,
Warazindutse nkujya mu nyuma.
Ruganzu nkubwira Muganwa,
035 Abo wabambye nkuri hafi

Nkabara ibambo ryawe.
Emwe nta ko tuziriza iminsi myinshi,
Kurya tuzaba tumurikira Abami inka nyinshi
Muramuka-ruganda wa Rugwe rwa Nyakiyaga,
040 Nkubambuza ingoma ukungirizwa ijana.

Uwo ni Rwuya mutondera Kavuna
Aho yarwaye ajya gupfundikira
Ngo arenda gutaha.
Bigeze aho Bihendo, umudahendwa
045 Na we ntiyarushywa n’ubunini,

Ibya Mutabura-bwenge,
Amariza imigabo mu nda.
Agaba ingabo bwangu
Azikurikiza ingoma,
050 Zisukira i Kibabara,

Basuka incuro i Buhaya.
Bahingisha Ruhashi i Ruhindu rwa Gitara
Uburyo wateje ingabo buzayoberana.
Uwo Mugari yari agwiriwe n’ishyano,
055 Yonerwa n’inzovu,

Inkuba iratwika amazu
Asuhukana umukeno.
Iyo nkuru akaba ari iyo nzabarira Mbereje,
I Mburage ya Nyabusage,
060 Musabwa arangamiye itabaro.

Ubwo ni Kibyitsa ibyaye akageni,
Aratwika ingo mu Byinjeri,
Akazitwika mu Mususa.
Bigeze aho Bihubi ahomerera Bitwenge,
065 Amwirukana shishi itabona,

Imbizi ya Rumira-nzige na Runyura-ntozi,
Yaruca yuburutse ngo yigize ingoma.
Nti : kabishywe nasuhukira iyo barya abantu,
Bazica uwabonjejwe n’imvune
070 Mu kwivukanwa i Bunyampaka,

Ahantu aho ibihugu bipfuye urwo nari nzi.
Nagize nti : Mitanago uyu ukweta ku museke,
Akizirika bugicya,
Nta gihugu ari busige.
075 Arabanza Migegera, bo na Migunamo ya Gitukura

Iriba ryose abwira inkwakuzi.
Nagize nti : “ubwo adasinzira bugacya agenda,
Agasigayo Abami,
Ababwira Semicyamo imbare barampeze.
080 Iryo nyine ndaribara rirataha

Ndiyaga n’abo tujyana mu giti,
Intiti za Mutabazi wa Kanyuza,
Ribaye ndahimbarwa ndaragura
Nti : kabishywe n’uwakwihara,
085 Agata ingoma n’ibihugu,

Akabunga iyo atazagera,
Akihamba ijuru inyuma
Ahantu aha, aya macumu nagabwe nyabarura,
Ngo nzayabarire Musabwa,
090 Bo na Musatsi wa Kazina-ncuro,

Dusekeye i Gisanganwa-migera.
Uwabonye Kaburabuza ajya kwica kwa Batema,
Nibaza uwabyaye Bac-ibyar-ubugingo.
Nkubarire na za ntumbi wasize wanitse
095 Mu misizi ya Kigurwa-buja na Kitagoheka,

Ntiwica umubyizi.
Umuhinzi iyo atahukiye uwo akorera,
Aba ashaka inka gutunga
Agakama intizo.
100 Ahantu aha na we nzakubara amacumu,

Ngo nzayabyarira Mutimana,
Bo na Mwumura-shyano wa Nyir-ishyaka,
Inkuru urayishyikirije
Washira igishyika.
105 Nkubara inkuke, si imbwirano

Mu gitondo nujya kwiyereka Mutara
Nzagira nti : Mutambana-ngoma
Uwo wivuga uyu wamwishe ndiho.
Uwo ni uw’i Mugongo
Wa Nyakinihira na Kidatumika,
Ubatesheranya gushora Nyagikaba.
110 Abakubira mu rugo

Nta wasagutse n’umwe baramuka
Akutse icumu ryagoramye,
Uwo araza aragorora.
Yarishibije kabiri arisubiza mu ruganda,
115 Arikandikisha bwangu-bwangu, Mpereza zinywe

Ya Haguruka twigabe ya Bicuba,
Aye macumu ayatyariza ku rugendo.
Mpera kuri uwo mu Mutukura nitegereza,
Ngo ejo batampakanya igisangwa-nzobe
120 Bambajije nkazabayoberwa.

Mu gitondo nujya kwiyereka Nkubira
Nzagira nti : Nkurimba-mu-mbuga

Uyu wivuga uyu wamwishe ndiho. 
Uwo ni uw’i Nyarubanga, Rubangutsa –mirishyo
Rwa Mushyitsi wa Kamara-mpaka,
Arishinga amazu umutsinda mu migero.
125 Uwo yapfuye bugome

Inka ntizabyukurutse utamurikiye Rububa,
Uwo mu Byinyegamo uwo umwica uko.
Bombi wabashangije ukwezi,
Nta wasibiriye undi,
130 Mu Misenyi ya Gikoma

Uko bagwa imibyimba ndayibarura.
Uwo ashyika uwa kabiri mfundika ingobyi,
Ngo ejo ndahamagarwa n’Isugu nkabeshya
Busabo yankanira.

Mu gitondo nujya kwiyereka Munyaga-ndwi
Nzagire nti : Munyaga-mpenzi

135 Izi nka wivuga wazishe mwo nyirazo.

Izo ni iza ya nkoma yakurikira ibitare
Bya Nyakijanja na Gishyoma-mvugo,
Agukanze kure ngo agiye i Nyakijosi
Ko wamutumiye, ko atamushibije,
140 Ngo atamuzira agaterwa atiteje,

Akagwa mu matsa Ruhinda.
Aho hose yoshya akana ke
Ngo kabe akagabe,
Na we abe akagabekazi,
145 I Rurama rwa Nyakiyumba na Kimoka-vuba,

Impaze ubusanzwe ikamura ibintu.
Uwo ashyika uwa gatatu mfundika ingoyi,
Ngo abe i Kiyebe, iwa nyokuru,
Batazanseka ngo ndahwishe.

Mu gitondo nujya kwiyereka Rwaramba-nzarwe
Nzagira nti : Rwiraba-nkora

150 Izi nka wivuga wazishe mwo nyirazo

Izo ni iza Binyegezi.
I Rembezi rya Kidodoro,
Uwo Muhima yinegura ngo azi korereza
Ati : aho kuzira indamu ngo mpfe ncitse,
155 Reka nishorere,

Nindokora akana kazampingiririza.
N’iteka njya ndota ankandagira ku musaya,
Mutaramanwa wa Muririza-nzira wa Bicuba,
Mu gicuku ndota inzozi zikamboroza.
160 Ati : ko njya mborozwa n’inzozi ataraza,

Aho nidukubitana amaso,
Isi ntizamira
Akanyimba mu gitaka ?

Mu gitondo nujya kwiyereka Gisanura
Nzagira nti : Gisama-mfuke

Izi nka wivuga wazishe mwo nyirazo.
165 Izo ni iza Nyamwanga,

I Banga rya Kiburara,
Uwo muhutu na we yinegura ngo azakurasanya.
Ahemuka kabiri amagara amugora
Agenda akamije abana,
170 Iyo asuhukiye ngira ngo azahakenera.

Mu gitondo nujya kwiyereka Mutimbuzi
Nzagira nti : Mutambana-shako

Izi nka wivuga wazishemo nyirazo.
Ni iza Kampira i Butumbi
Bwa Nyakigesera na Kigote,
Kigome azihishanye i Bufumbira.
175 Azihagurutsa ari ingaru za mbere,

Izo yanyazwe na Bwuzu bwa Mitengeto,
Ngo amugombye i Nyamigera.
Azinyagurutsa ari insindwa yishe mwo nyina
Bugabo bwa Cyakuzwa-mbago na Gifashwa-bahoza,
180 Aziromberanye i Kiryamana-mugiga.

Azinyagurutsa ari ingaru za nyuma
Izo yanyaze Rukamba rwa Samweru,
I Jomba rya Nyakuguri.

Harya maze gusohoza ay’abagabe
Nzinduke kare mu y’Abagabekazi

Mbanze kuri nyokuru mukuru, wo mu ngombe
185 I Migomera ya Kireshya-nkuru,

Nyiri Kanzobe, gushengera i Masaro
Irabukwe ansangaje angwa mu nda,
Ngo mubarire ugutsinda kwa Makuba.
Rukobe rwa Nyakabanda,
190 Nti : ngaho irabuke ibihugu ubihake

Umuhungu wawe areze nk’umwaka mushya.
Si icyagumbwa kirumbiye mu masaka
Nka Nyamukeba wa Nyamuzimwe,
Bacuza yumva nyina ibitwenge bikagwa.
195 Abivuze ijuru inyuma bamwiciye i Gihinga,

Ab’iwa Rwamapfa na Rwamagaga
Abatengeka i Buriri.

Harya maze gusohoza ay’abanyaruhanga,
Nzinduke kare

Urugendo ni rure.
Ndasuke kuri nyoko Nyirakigeli,
200 I Munanira wa Nyakigurube na Rwimbogo

Amvunye na Nyarututsi.
Uko nsanganirwa ndasagurirwa,
Ndi ku isisiri yabitswe ubwo atabaye
Amagambwe e njye ndanagaza
205 Mubwire yizirike akomeze

Yenyegeze impumbya
Arengereze impundu.
Bazumve iwabo i Rubaya
N’i Rubirizi rwa Kimenyi
210 Ati : narahiriwe mbyarana na Rushya.

Nta bihugu atakuye mwo Abami
Uwavuye i Nyakabare ageze ku ba mbere.

Harya maze gusohoza ay’Abanyamurama
Nzinduke kare cyane

Urugendo ni rurerure.
Ndasuke kuri nyoko umubyeyi wa twembi
215 Munyegezi wa Kireherwa

Amvunye ncyambara ngo ndatinze.
Nkerezwe mu rugo, najya kwinjira
Ngo nimuhagirwe nkizwe umutaga
Ngenze ishyamba.
220 Nsinze akabero, niyushye akuya

Ambaze mubarire
Ati : mbega ageze he ibihugu
Muhuruzi wa Nyiramuhayi na Mudahakana,
Ko mwarombereye mwaronka iki ?
225 Nti : inka ntizibarika,

Aragenza ingoma urwenda.
Wabyaye imfura ikwizihiye
Igahaza Rubanda.
Bahereza ba Kireherwa ,
230 Umuruho wo kwa Butamyi

Twiziritsa nka Rwamba.
Ndi agashashara k’Abami
Nabaririye inkuna iminsi,
I Mirwa-mire kwa Nyiramuhizi n’e Bera-rimwe :
235 Warahawe nkurabukira cyane.

Nkurasaniza ururimi ntakubangikanya,
Makuba wahawe Nzobe nkwendera ingoma
Mpuza na Rugabo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment