Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- MUSARE-URUGUMYE URUKANGA UMWAMI

URUGUMYE URUKANGA UMWAMI = LE GRAND MALHEUR EST CONJURE PAR LE ROI

Ce poème est de la catégorie « Ikobyo ». L’avènement de Gahindiro fut infligé par une grande sécheresse nommée Rukungugu. A ce moment la Cour désolée, zigzaga dans le pays avec le bébé monarque en suppliant le ciel par les rites du Code de  « la voie de la sécheresse » (Inzira ya Rukungugu). La pluie finit par tomber. Le vieux Musare sauta sur l’occasion pour y voir une preuve de plus de la légitimité de son roi. L’une des attributions des rois n’était-elle pas de faire descendre la pluie par le recours à ce rite du Code dynastique ou de l’invocation du prince Kibogo ? Notons en passant que c’est de cette sécheresse qu’est venu le nom du rite « Inzira ya Rukungugu ».

Urugumye urukanga Umwami
Bakangana b’Umwami,
Runyoni rwa Gihoro
Gihoza atinze,
005 I Buhugi bwa Nyamugadika.

Inkuna yo mu Cyanika-nyinya
Nyamwuma ibaca inyota
Ya Muhemberezi mu Cyuga.
Nta wundi wakadushubiranije vuba
010 Atari Nyirakavunanka

N’Umuganzanka we
Nyamukubitira imbere,
Wa matahira ya Ndabaza
Yereje Ndiririza i Nyomoza.
015 Nta wundi wakadukuriye imvura kure

Atari umugeni n’Umugabe,
N’umupfumu we Mugenza-nzara
Ayereje bakayimba ijuru inyuma.
Urukakaye urukanga imbonwa
020 Babonera ba Muhangara-ngabo,

I Mbu ya Gisimba na Murahwa
Ashaka Ruhiga mu Nyamatwenge.
Ntatu yari atarava
I Mashashara ya Nyabahima,
025 Bakiyumiriza i Ninda ya Masoro.

Nta wundi wakadukuriye imvura kure
Atari uwarazwe ingoma n’inganji
Y’umuhamirizo ya Muhimbikwa wa Rubazi,
Imaze kwemera ashyira ku nzira.
030 Urya munsi wereka Rubanda


Ubwami bwawe warazwe,
Mwami ubuze ubwanza wa Muhaya
Gica urayamuruye mu Rwanda.
Icyokere kibi kitwokeje ukagihoza,
035 Muhoza wa twese ishimwe nzariguhaza.

Ikiza kibisha kigize rukungwa
I Nyabikuri bya Cyamasyo,
Icyohera nka Ruhahi.

Gacabworo imvura wayirariye rubunda
Nk’umunsi ntaha mu rugo rwawe

Rwo mu Bigarika-maso
040 Bya Gitabazwa-buye na Gikuzwa-mutwe,

Kirabya bayicira imoko ku ijuru,
Bawuziba amabere umuvumbi
Kivomo cya Gahenda ukayazibura.
Uyigirira ubwira n’umwete uyifitiye
050 Mutwe utwambariye ishyira,

Wa Mushyikanzu wa Nsamira ya Bigashya,
Iyo inkuba yatawe urayihabuye.
Kaba kabiri kawe
Udukura mu bwumirwe, Mirembe
055 Nk’i Rubare mu kutubambuza Yuhi.

Gacabworo imvura wayirariye rubunda
Nk’umunsi ntaha mu rugo rwawe Mahindukira

I Mahigira ya Gihundaza-nkima
Inka zagutakiye mu ijoro,
Zabira ku museke n’icyena
Nyarwenda uzumva,
060 Niko kwigaba

Ugaca icumbi iwa Nyunga
Zikabona kwa kwame.
Uzitunga uko uzituriye
Mutungisha-batabwa
065 Wa Mpeta ya Mitsike

Mitsibuko uhetse ingina,
Kuzuhira i Kigali.
Uzigereye umunsi ku yo hambere
Yo mu Mikoroza ya Bugari yazubikaga,
070 Ukazubuza Yuhi.


Zina ridacyura inka nke
Imvura wayirariye rubunda

Nk’umunsi utaha ku Mugezi uri Nziga
Wa Kiribicu na Gikurubuye
Kinywa yimiriye Ruhinda kumanuka,
Utwuhira iy’amanywa n’umuzajoro
075 Urasubiza icyoko cy’Imana

Kijya i Gasabo.
Aho nyine uraharara urahasibira
Uhazituriza inkera zawe,
Inka uyikingura bwangu
080 Ushoka uyibara amabara ikwereye.

Mwatiranzeru wa Ndabaza,
Imaze kwemera ushyira ku nzira
Ako kaba akabiri kawe.
Udukura mu cyima
085 Nk’impinga ya Cyotsa-mutwe,

Yari itwokeje ugatebukana Yuhi.
Rugo rudataha inka nke
Imvura wayirariye rubunda
Nk’umunsi utaha muri Mizibaziba
Mutanga-zina wa Muzima-cyane
Wa Nzogera ya Nyabitege
095 Imbibe zamijijwe ibirongi.

Babika amasuka abahinzi, Mutunzi
I Gitumba cya Mukoko
Uti: biba ntengese ivubiro.
Umutaga wari utwoneye imirima
100 Muturutsa-mpenda wa Ruyobe,

Kiroko yona utumero twa mbere.
Abashumba b’imfizi,
Imirima yo ku mazi ya Nyacyuho
Uyagira impamba.
Bwenge urusha abandi
Imvura wayikurikiye ubutazayisiga
Umunsi utaha mu Ntabisa
105 Imirenge ya Semugeshi, Mutima

Wegereje gutahira ivubiro
Uti : nimuhumure Rubanda,
Mbahaye uw’ejo ngacyura imvura,


Cyilima akadukunda uwo muruho.
110 Uragura Umwami-muhatsi

Ntagihimbirwa n’indagu,
Basindi bo mu Rusenyi
Aba ahoze azaganahiza urwahi.
Na yo intakira-mushyo
115 Y’uwibeshye ingoma,

Ikamuta i Buremba,
Agatamba we ngo arejeje
Ikamuzinga mu bushya.
Weho mu kuguha
120 Yagukuriye inyuma,

Rugira rw’i Ruganda rwa Ruganzu
Ntiyagusingiza.
Mu kuguha ingoma
Igukiza ibigereke,
125 Ikugita Umwami wenyine.

Irakwita izina Bwami ntiryakuka,
Ikumarira amabara
Iguha twese, Mukanzo,
I Rubona rwa Nkamba
130 Igukiza abambuzi.

Nibasubize ibibugita mu byubati
Mutabazi buwo yaraguje,
Iby’ukuri ikamwemera
Ingoma izakuragira.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego