Bang Media

Shakisha

Ibisigo Nyabami-MUTSINZI-NTAMBE INEZA Y’UMUHATSI

NTAMBE INEZA Y’UMUHATSI = JE VIENS EXALTER LA BONTE DE MON MAITRE

Ce beau poème de la catégorie « Ikobyo », est une requête mise dans la bouche de ses vaches, qui supplient le roi de leur donner un pâturage suffisant car elles sont devenues nombreuses. Mutsinzi dit au roi qu’il obéit à ses vaches comme lui, le roi, obéit au désir de ses sujets. La réponse du souverain ne s’est, sans doute pas, fait attendre.

Ntambe ineza y’Umuhatsi
Wa Mutambana-shako wa Mikore
Nze gushirwa twikoraniye mu ntoki.
Angirira byiza
005 Sinzareka kumuvuga ku mutima

Amvura gutaka Ntabara ya Mirishyo.
Bankuriye ivubwe icyarimwe
Abo abyiruye Mukesha-bara
Abo yabyariye ingoma
010 Bampaza ingororano.

Bampitishije mu ntarama
Ntaha mpabwa impundu,
Mpinga ya Mukama-reba
Mukuriye inyovu aranyizihiza.
015 Kabishywe n’ubu

Ntabwo narutwa mu rugo umu,
Rwa Ntambiye ingoma ya Ntegure
Iyo ateretse imfizi nzima
Ntora inkoni nkaragira.
020 Nacyura bakampemba izinanuye

Ntananutse iwanyu
Nagawe kindi ki ?
Bya bitavuga byawe zavuze
Ngo: ko bucya nkavumba nzivura iki ?
025 Naravuze ndakundirwa

Nti: mwigumire mu rugo,
Turicanwa mukagwiza uburagi.
Iyo imbyeyi yagize icyena ku mutima
Nyirayo aba agenda ashira,
030 Areba intaka ku murambo imbere ye.

Kabishywe nzirambitse n’iruhande,
Yampaye izo kubungana
Nazibanye indushyi mbi,
None wazisatira umutima
035 Waba umfatiye imbuto Mufata-bahange

Wa Mfashe imirishyo wa Rwango-ruke
Sindenganire mu Rwanda rwawe.
Rwamamara ko yambwiye
Ngo mbangukane urwamo,
040 Inka ziruje imihana.

Aho kungabiza
Mbwira icyaha nagize, Ntange icyiru
Cyuzura-mihana cya Cyanga-bake
Ndeke kwicirwa imbere yawe.
045 Mbwira n’uwaduteranyije

Ubwo mbangutse,
Ndafite incyuro za Sine zawe.
Mbese ubwo ntaragira simpinge,
Aho biraboneye ku mutima
050 Ndubatse urabishimye?

Mbese ko ntazinduka
Singende mu mbeho,
Aho za nka nahoze nkwaka
Nzaziherwa mu kirago ?
055 Yambabaje imbamba

Ya Mbanje-ku-iriba ya Mbabazi,
Irambwira ngo ndakubwire
Yakuntumanye ho ubwira,
Ngo: uyirinde abayica n’abayigera
060 Yitwa interanya-bagabo.

Kinyoni cyona amasaka ku iriba
Iyo yiruka yansharaje,
Sintaka ngo ndigiza nkana
Yanteye amagambo.
065 Yantumye impfizi yatumye ku yindi


Ya Mpfumbase ubusoro ya Busage,
Ngo Musabwa wa Rweru urayitabare.
Ntiyavuka mu nka zawe,
Ngo bayizibagure itishe inka ntiyone
070 Aho bayonnye umubiri.

None sinasanga Ruhamo yicwa ngo mpore
Ruhamya mba nambariye Abatutsi uruhago.
Yantumye imana ku yindi
Ya Maza ya Mabara,
075 Irambwira ngo ndakubwire ko

Witwa Nyirayo- wenyine
Nanjye nkaba umukutsi wayo.
Bukombe bw’icyotsi ngo yiha icyubahiro.
Na yo yantumye Imbamba
080 Ya Mbanje ku iriba ya Mbabazi,

Irabona mpingutse ikavumera.
Yivuga ikantonganya
Ngo: barayivuga imizo,
Nkayihorera
085 Abayikoma bayihagije imigazo.

Yantumye Rwamo rwera
Ngo yirengere rwose,
Ni impfizi ya Rwonona-mubiri.
Nshohoje ubutumwa bwayo Ruhuga,
090 Naje mpunga ab’i Bubikizi

Ngo zerekeye he ?
Ndatotwa imuhira wanjye
Ndakubitwa nk’impabe,
Ndiho ndashinga imparo i Bututsi.
095 Ngiyo intorezo wadushibije Nzogera.

Wayikuye ntayikwiye,
Kujya gutashya i Buhutu.
Jyewe waragiriwe n’Iya- mbere
Igirango ntaziranirwa,
100 Mbyawe n’Umubyeyi

Ati : mpore nkwise Rubanda.
None sinaba Rubanda rwo hirya.
We Rubandana-nkobe,
Rwa Nyakirama na Kinyejana
105 Ijabo rya Nyabashyitsi.

Urya mugambi waziraraniye
Mugambwa wa Murahu,
Uba uraye inzigo ya Mwahuranya-nzira.
Akavuno ko kukwanga
110 Rwenga rwa Mwera-bara,

Nkindi arakambwire.
Uzanderere sindengane
Ntarebwa mu mugongo n’abatantuze
Igishyika nzagira gike.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment