Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami- MUZERWA -ABARAMYA UMWAMI UTARI UWABO

ABARAMYA UMWAMI UTARI UWABO = CEUX QUI HONORENT UN ROI ETRANGER

Ce petit Fragment ne permet pas de savoir de quoi il est question. Il parle des Burundais qui luttent pour un roi étranger, originaire du Bushi. S’agit-il du fameux Kirima de cette époque ? Quel est le parallélisme rwandais visé par le poète Muzerwa ? Car cette satire doit viser un usurpateur rwandais similaire à Kirima et des supporters rwandais similaires à ces Burundais !

Abaramya Umwami utari uwabo
Baba bashaka kwanga uwo basanganywe,
Basangwa bo ku Bucuzi na Gacura-nkumbi
Yari yubatse i Mbuye ya Cyanga-mubiri.
05 U Rwanda rutabaza ruhetse

Turukame isoko y’abacutse,
Iyo nzigo yahorerwa
Cyaduka cya Nyiramabano na Mabara-menshi,
Yihoreye mu Busanza Maragaza.
10 Sintura umuntu watwitse ingo

Za Nyirandahiro na Nyirandenzi,
Yari yubakiye imisengo ya Barega.
Subiza inyuma uragaruza umuganda
Ungana uwa Ruganzu Rugambirira-bahunde,
15 Ndagura ndoga n’amahanga,

Naroze Kibamara ntiyarara mu ngoma kabiri.
Ruganzu ko ataturushaga itimba ry’ibigwira
Tukagerereza Cumbi,
Tuzasinda tuzimene
20 Twamenye n’iza Rubunda apfana umwuma.

I Mugomba zahiye turazihungira,
Abarundi baravuze
Ngo bazakamira ku mwite w’imbaba
wa Rumara-ndonyi,
Imvugo yabo nkayigaya.
25 Sinaramya imbwa y’Umushi

Igira ngo mari mari.
Naramije Nzigo ya Kanywa-ngezi,
Nkaramya Cyitsa na Kigeli.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego