Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-Nyakayonga-NSHIMIRE MABEGA AMABARA

NSHIMIRE MABEGA AMABARA = JE VIENS MAGNIFIER DEVANT LE ROI LES COULEURS DU PELAGE

Voici une autre composition poème de notre poète. Son sujet est d’intérêt devenu presque obsolète par les temps qui courent. Il vante la beauté d’un Taureau de règne intronisé par le roi Kigeli IV Rwabugili. Il le nomme Rwezamariba (Le Purificateur des puits). Le taureau dynastique représente le monarque. Celui-ci est le symbole de la prospérité du bovidé. Ce poème est de la catégorie d’ « Ikobyo ».

Nshimire Mabega amabara yameze
Imfizi Mutara ateretse mu nka,
Butakiro bwagutanga
Umwami w’i Butamba,
005 Ifitwe na Rwenga i Rwanda.
Nta mahanga ayitunga,
Keretse Mutara wa Cyitatire,
We utunze iyi Ngeyo
Akima iyi ngoma.
010 Yameze inzobe

Ishyira mwo inziga,
Yanga amaziri
Nyabuzima bwa Mazina,
Muzigirwa irera
015 Igeza mu rwambariro.

Ingondo za Rukangana
Izigeza mu rukaniro,
Makamba ya Gikondo
Iyi nkorongi ya Nkubira.
020 Mbwire Mwambazi

Umwami bimanye ku Rwamira,
Mwungura-birwa wa Mwunguzi wa Mikuru,
Ubukombe ateretse i Rwamagana
Rugwiza-migisha uyu.
025 Rwagisha Nyamashinga

Igushimira ibibanza,
Rweza-mbuga, iyi mbonwa
Ya Rwingoma na Rubambuzwa-ngoma.
Yameze umucyo utagira umucya,
030 Imera amabara y’urwoga

Ishyira mu byano bya Rumuri,
Iba imenge iwa Rubona-nkebe
Igeza inkebe ku mweko wa Rwakira.
Imera ibika n’ibikubiro,
035 Yihunda mayange

Ya Maza ya Manga-make,
Igeza urubangaza mu ruyundo.
Amatoni ya Mutora
Iyaturira mwo intuku,
040 Aba urusobe

Amasaro asagutse,
Iyasoka mu mbavu.
Iyi Nyonga wahanywe ijabiro
Munganya ijabo.
045 Yameze uburanga

Butari mwo uburema,
Ishyira mwo ubwiza
Yameze ibigobe,
Imera ingabo zera.
050 Yihunda urugina Bugondo

Bwa Mugera-ngabo wa Mugema-nshuro,
Irarukwiza urushya
Irushyira mu Ngeyo.
Kirangirire iraribora
055 Igeze mu bibero bya Mibuga,

Ishyira mwo imikenga
Rushya irakenkemura.
Yigiza inteko mu mutana
Utuma inka zidateka,
060 Wa Mutamura de wa Mutarumanza,

Amabara yose iyasesa ku mubiri.
Ibyo birezi yihunze Birorero
Yiramba mwo inono mu rugori,
Na yo imigongo yayo
065 Imera mwo imigoroba Rugina.

Igeze mu misaya
Aho yihunze imisengo,
Aho isa n’isake Nyabisu
Bya Musangwa mu ijabiro kwa Mirasuko,
070 Mu masoso iramubumba nka Nyamatanga.

Yaka nu nk’ukwezi
Imbere irabonerana,
Ruboneza urwozi irugeza mu ijuru.
Yameze urutamu
075 Yihunda amatama,

Imera intuku ziri mwo ibihogo
Biri mu ruhimbi rwa Mibuga,
Iba Umwami w’inka
Iba n’inyamibwa irera Ruzira-nenge.
080 Igira inkesha ku maso

Isa n’umuringa w’amazi,
Amabara yose aba imanzi ku mibiri.
Igeze mu bibero
Aho ihuriza imbibi,
085 Ihashyira urubera n’uruyobera

N’uruyenzi, n’urunyenyeri,
N’ayandi mabara yabagawe n’Imana
Iyashyira mu Rwambara-bageni.
Yameze ikirushya n’urushya rwayo,
090 Hagati y’inshara n’urushara

Uko yashongotse inyabarinda,
Igeze mu igabiro
Inyosha mwo inkindi.
Mu Nkoro inkwanzi zirayisaba Rugina.
095 Igeze mu rusera,

Aho yambarira imiheha, n’urusaro,
Isa n’Umwami Mukura-kure
Wa Mukomeza-ndagano wa Mutima,
Iyi nterekwa atunze Cyilima
100 Ndayiratira imihana.

Iyi Mfizi ya Mibambwe
Ntibangikana n’amahari,
Impaka narazigiye,
Nti : Rugwe abasumbya ibigiro.
105 Abarusha n’ingoma zombi :

Nyanzobe n’Intazimira
Ya Nzira-ndende ya Rwenda-nzarwe,
Yabazimbye ubugabo.
Azabagarura nibamuture,
110 Abamutuye abaturumbye ntasigwa

N’iyo bazajya mu Ruswe azahabasanga.
Nshimire Musindi Insanga,
Ateretse mu Bugira-soni
Bwa Gisena na Cyenda-suka,
115 Yaratyaye isonga irasira.

Ntayo zisa musa ku ngeso
Yamaze isoni zibaba,
Umutoni usagurira ararengera kure.
Ni ko mutereka
120 Imfura zo mu mfuke,

Za Bupfukama-ntangano Butemba-mazi
N’i Tongati iwa Rutera-mugoyi.
Kabone ga no kwa Matungiro
Mu Biti birema ingoma,
125 Mu ngabo z’intwari

Iwa Ruyenzi na Ruyege.
Rwasha rw’imigisha
Kurya wivuganye ishema na shobuja,
Rugogwe munganya ubugabo.
130 Rugina rutigerera ibikakaye,

Mfizi y’umwaga
Umwami ugacaniye,
Aragucukura imihana.
Rugina rw’inganji
135 Rugira yaha ingere,

Mu kwica ingera-birenge.
Uyu Mwami wahawe
Akunyagiye ishyanga ashyira mu ze,
Ngaho urashyaraje mu ishyanga
140 Rukamwa sinakuwe mu mbari,

Sinagoramije ndi umuyoboke
Twibukanye ndi imbata ya Yuhi.
Uwaraguye akeza muzi ko ahigurwa,
Uwaragiye yamurika yabyibuhije
145 Agahabwa ingororano.

Nsoro nsengera Muganwa
Nyina w’Umugabe Magiro
Ndasaba urandasane ho.
Nsagurire iyi Mfizi y’icyubahiro
150 Cyubahiro wakenye imfizi ya Ruhanza,

Uri Nyaguhangamura.
Rushara Mfizi y’ i Gishari
Ushiririje abahinza,
Ruhanga-mbuga yivugiye
155 Ruhinda na Ruhiga.

Umva iyo ngoma y’imyasiro
Ko izisumbya imirenge,
Nyamiringa na Nyamurunga.
Umva iyo ngabe ko yangaje
160 Ko yivugiye mu Muhima,
Ibindi bihugu ibihinze amatongo.
Ariko urabaruta ndaruciye
Mucirwa ni we Mugabe,
Abandi ni ibigano
165 Ubakuye ku bugabo.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego