Bang Media

Shakisha

Ibisigo Nyabami- RUBUMBA -ICUMU UMWAMI ATERA ABANZI

ICUMU UMWAMI ATERA ABANZI = LA LANCE PAR LAQUELLE LE ROI CHASSE SES ENNEMIS

Ce poème « Ibyanzu » fut composé par Rubumba que nous ne connaissons pas autrement. Il l’offrit à Rwabugili qui, après bien des tentatives infructueuses pour envahir le Bunyabungo, finit par y parvenir. Cette victoire fut, cependant, sans honneur, car elle profita d’une famine qui avait ravagé ce pays. Le poète sert grandement l’histoire en révélant tout de même le côté honteux de cette victoire. L’événement eut lieu en 1881.


Icumu Umwami atera abanzi,
Abami bo mu Biti-bitera
Kwa Nyirabitaka na Murasa-mbogo,
Wa Bitero bya Bitambara.
005 Ye Batare intambara ya Ntagure

N’ubwo yatutse Ntego,
Bukaba intambara na bwo.
Aho bariraze Murera-mpangi,
Wa Nyamurega na Nyamureshya
010 Uwa Nyabiraro arishyize mu ngabo.

Nibaganye abifuzaga ko iganya,
Mugeyo wa Ngamigenze
Mugeyo icyuye umugabo.

Iryo ntirihuna ntirihunde

Ni ryo ahuraguza imishyita ya Sanza,
015 Musazana-shyunga uyu.

Iri cumu nyine
Cumbi ry’i Bumara-nshuro,
Kwa Macumbi ya Muca-nzara
Iri mwaricuriwe n’Imana,
020 Ngo rimare abazabanga

I Bugira-manga ya Bugabo.
Ubonye n’aho muzarihagararana
Muhagama-banyoro
Wa Mpagaze i Bunyambo,
025 We Munyura-mfura

Ntimuzahigima mu byaro.
Mwajyanye mu ruganda na Rugabo
Kwama-buzima, wa Muroba we.

Iryo ntirigonya ntirigande
Ni ryo arimbaguza abanzi ba Karinga,
030 Karembera-mu-rume

Uwo ni umunega baneshesha ishyari,
Abagabe b’i Munesha-shyari
Kwa Nyiranyamushya na Nyamureshya,
Uwa Nyabiraro arishyize mu ngabo.

Iryo ntiriganda Rugondo
035 Yaritererana i Bugira-shema

Shorera rya Mushozi wa Ruhika-buta,
Iratanguranwa imiryango.
Mwete wo gutanga abatware
Abatuye abatunze,
040 Bagaturumbuka kare.

Ni byo arenganye inshuro,
Iturutse i Mukamyi ireba.

Iryo ntiriganda Rugondo
Yaritera Rutara-mitende
Rwa Materana-ngabo ya Nyamitara,
045 Na we atetse i Rutebwa-ntaho.

Intumwa yari Rudakonja
Ntiryasize n’inka iwa Nyamitende,
Irya Ruteranya-ngabo
Ni ryo utwitira i Mataba.
050 Irya Matera-ngabo

Ya Ngabo ikubita nk’inkuba,
N’abazinze ibinwa
Ngo : wimye iyi.
Emwe ngiryo irya Birende
055 Rirabaraba ivu,

Nk’abarabye wimye
Ingoma ya Rwimura-birwa.

Iryo ntiriganda Rugondo

Yaritera Rutambi Mudatangwa
Wa Nyabatanga wa Nyamitana,
060 Na we ahimura ibya Mihunga.

Ibyo ni ya mpiri yabyo,
Mpozi ya Mbabazi
Imbogo ya mpongo,
Ayisigira inzira.
065 Ngabwa idasubira

Ya Mwirukana-suri,
Yasakiza abasoteye imiseke
Mu Bucanishwa-ntsiro,
Nzarwe aryimbaguza Abahunde.
070 Ngiryo irya mugabo ugaba

Wa mugabe abagome rirasa,
Rifite Ngendo ngiri.

Iryo ntiriganda Rugondo
Yaritera i Buteka-mato
Mwete ugaba wa Mwata-ngabo wa Nyamutegura,
075 Abanyabutayi baratakamba.

Burya ribariwe n’uko ritarahaga umutuku
Abanyabutembo barihoragaho,
Ribariwe n’uko ryaherejwe Ingeri
N’abamanutse i Murara,
080 Mugero wagaritse ingogo.

Data iri Cumu
Rya bene mu Biti bimera ibicuba,
N’ucambwe rimuca ku ngoyi.
Ye Mucakizi wa Kibayi
085 Ye Muciki mu Bushyushyu,

Ubwo atumye iwa shyanga,
Mu kujya kwenda Murishyo.
Burakarishye bwatyajijwe n’Imana,
N’abazahigima buzabacucuma.
090 Yaribika mwo ubukoze

Mukanya-birwa wa Nyamukabuza,
Erega ab’ikeba muracurere.
Ye Mugina wa Mugongo
Ye Mugina wemeye indekwe,
095 Ye Ndekwe ya Nyindo



Izajya kuganza Ndagara,
Abihamanya mwo n’ubugumba kubabaza.
Na we Mbabazi ya Mbaza-imihana,
Imihana itamuyobotse imirindi,
100 Ayihane Muhanuzi

Wa Muhana-myambi ayihamije du na we.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment