Bang Media

Shakisha

Ibisigo Nyabami- SEBUKANGAGA -RUGANZA-BASHI

RUGANZA-BASHI = LE VAINQUEUR DES ABASHI

Ce poème qui n’est plus qu’un fragment compte encore 230 vers. Il est de la catégorie « Impakanizi ». Son auteur Sebukangaga l’a offert au roi Cyilima II Rujugira. Il intervient dans la coalition de plusieurs pays contre le Rwanda malgré les pactes de non agression qui les liaient. Il profère des menaces contre ces infidèles aux alliances. Il les traite comme il a fait pour les Abashi. Le Gisaka est l’un de ces pays menacés.

Ruganza-bashi
Ruganza-nzige rwa Ruziga
Aho yahonotse mu Ruhonoka-ngundo.
Rugaju rwa Ruziga
005 Rwavugiye i Rwintete

Abayendereje ikabendera ingoma.
Umurishyo numva wa Mugeyo
Wa Mugana-ngabo wa Mutima uhaya,
Samukondo umukemba
010 Murishyo numva wa Muringa,

Wararira Muhozi
Ndawumva ukomeje kwambara.
Rusatira-nshuro Rusatira-bayege rwa Ruziga,
Ntiyahenzwe mu kujya i Songa ya Baziga,
015 Bukombe bw’i Gakinda

Bukwiye Ngozi i Nyamihanda.
Nyamihana ya Ndavunije
Ubwaku ni ubwa Bugingo
Bwa Murema Murari i Murungu.
020 Muraza-ngabo wa Nyarugendo,

N’igicuku cya Kibanza,
Cyararira Gihoza ku Gitwa.
Kirori cya Ntumyijabo,
Impundu numva ingongo zisukiranya,
025 N’ingoma n’inzeru,

Kwa Nzizihiza ya Kanywa-nzobe,
Bucya zera rikagwa mu ngoma.
Data twe na Materi tugatarama neza,
Yo gutambira bugasesa,
030 None Mutambira-ngoma

Uri mu gutuma Gitambansiri cya Kimenyi,
Cyokora cya Nkoni ya Kirinda
Zica mu ishyaka zihongerwa
Shyaka ya Rubaza,
035 Imfizi zigishura zikantera kumeza.

Singutaba n’izo watesha
Rutamagiza-tamu rwa Turira,
Yaryaga abana ku Cyogana-nzovu,
Ni uruhanga rwa Ruhingo
040 Nyarucuzi aguca ho ahunga.

Rugeyo rwa Kuragira
Ni imiseso Gisama-mfuke,
Cya Nzihira ya Gihumera
Araziha bene Kirera-mpunzi.
045 Iyo ni Kibeshyi ibahera,

Muhire wa Birari
Arahumije Nzikuryarya ya Mabuye,
Yabasanganye ubwubahe bwinshi
Bwa Suri ya Nyiramiseke,
050 Ajya gutinya Misakura.

Ibyogo bye byarambutswe
Karacuze ku ruzi rw’i Muhanda,
Rumucurana agahina
Singutaba n’izo wakura i Jurwe inyuma.
055 Jabo ryuhiye rya Jembe na Kanyuzwa,

Kuri cya kigabiro cya Kiragira
Aho ni ku mutwe wa Kibayi.
Abahanwa n’urugo,
Abahoye bagatabaza umugabo.
060 N’izo yatuma urubyiruko nka mwe,

Ruvumereza–ngoma rwa Muhima
Nkinda zimwuguruje ku Cyaha-mirishyo,
Muzihe Muzigirwa amaze kurira Kibirizi.
CYILIMA I RUGWE

Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Kirusha ku manga cya Kibogora cya Kimenyi
065 Yacurumbaga mu Ruyanza,

Mucikirwa yishimanye gushira ubute
Abagisha i Kambogo bagasubira.
Ni we mbwira Mutazigomwa
Wa Mugorozi wa Samuhebwa,
070 Wagize Nderi nyina wa Maza.

Ibyo abandi bakwoye amashyo y’ubusa
Nkuba ya Cyilima akwa amagambo.
KIGELI I MUKOBANYA
Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Barwana i Bukonya ba Nkomati ya Rukamwa
Yazihaberaga ingabo ingaju ya Mukanya,
075 Ubucuku buteye ku mutima wa Cyamutera.

Cyilima akabuhindura igihu
Ni wowe Gihamagazwa-mashyo,
Cya Gihamya-ngabo cya Rukuge
Rukorera ari umugabo,
080 Ati : nzeye Mugabyi.

I Mugaga yahashinze umugani
Ngeso iganje ya Mubeya,
Akora akantu i Rukora.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

085 Gisanganira-ngoma cya Gahima

Yahimuriraga Rugenza,
Ingoma icuze ya Bicano igafutukura
Na we Kanyonga akajya i Karika.
Wikoze nka bo Mukoza-riba,
090 Umunsi w’i Nyagihambwe

Rugarage rwa Mpabuka ya Nyiraruganda,
Ajya kuryoza imbyibu
Ya Nyangezi mu Rugondo,
Yahishinganye ubwuzu Bugondo
090 Ajya mu bya Nganza kuganza.

Mukono mu ikoranirizo ry’ingabo,
Mwa Nkoni ya Rumeza-nsuri
Mu Ruhonoka-nyundo,
Mu rugo rwa Runyonga
100 Mu Rugari rwa Rugaba

Ruzivuga mfitumweko i Bukuru.

YUHI II GAHIMA
Sabwa Rusatira-nshuro usa n’umwami

Karimbanya-nshotsi ya Shorera
Yari yubatse i Kirembasuri,
Gisamirwa yaduhaye inka nzima
105 Z’i Ruguma-mazi rwa Ngozi,

Zikaba ingendutsi i Joma,
Ni zo yakungura Nyamwitwa
Rukungwa rwa Cyitatire,
Zitari intanyi zigatsindira Ngoga.
110 N’inguma za Baringiga

Ingongo zirarese zihe injishi,
Injugano za Giheta-mbari,
Ni ko ituye Muganza.
N’impinga ya Mvura,
115 N’ishyembe iwa Rumwenya.

Nta Mwami wahacaniye ngo bacane abanzi
Amaze kwiraba iriba rya Matwenge.
NDAHIRO II CYAMATARE
Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami
Mukera-rugendo rwa Rugaba-mitwe
Watubwirije kujya i Nganzo ya Munana
120 Iminsi yari itugishije impaka,

Mpabuka yashize ubwoba
Ayitega Maza kuyirusha.
Umwami wogereje inka ibyansi
Byungo bya Samukuru,
125 Umukamyi wazo akora iruhumbi

N’amahano y’i Magamba,
Yayateze Magame ya Nyonga kuyahanura.
Umwami udafite ingeso ebyiri,
Rusandaza-ngezi rwa Ngozi ya Nyaruhima
130 Ni we uhora afora Ruvuzashako,

Mu Buhagama-nyege bw’iwa Ngoga
I Busoro bwa Nyamurishyo.

RUGANZU II NDOLI

Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Gisanganira-ngoma cya Busogwe
Wari wugamye imbu ya Rwasandonyi.
135 Imvura mbi yaduteraga imbeho

Akayimuza Shyanda,
Shyumbu rya Kayenzi
Ni wo munsi apfa yimukira amata,
I Manyereri ya Nyamaza
140 Nka Maza ya Nyamahamba,

Nyabagabo amaze kwosa Nyabakiga
Ibyogo bya Rwimpyisi tukabyiba.

MUTARA I SEMUGESHI

Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Gihararakwesa cya Gahima
Wahimuriraga imbonekerakure ya Ruyenzi,
145 Runyagirwa yashinze urugo,

Imbere y’i Bucuzabanzi
Akabaca ku ngoma Ngozi.
Ajabuye i Janja nk’imposha
Jabo ryuhiye Jembe na Kanyuzwa,
150 Arazibwiriza zinywa mu Nyamagana.

Akubuka imbuga zeze ubushyome,
Yakuye inka mu mago,
Anyaga na Rwesa-Ntama.

KIGELI II NYAMUHESHERA
Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Rugorora-mabano rwa Mabara
155 Wacaga inkamba,

Ku ngoma ya Ndetsingeso.
Cyitatire waduhaye Cyitwa nk’intaka
Imbyeyi zikavanga mwo kuvumera,
Rugina ni we rugo
160 Rugumira yubatse i Rubona.

Rugema-ngabo rwa Rukuge
Ashigaje i Rwingoma guhiga imisozi,
Ni yo aca inkamba, Baca-inkangu
Yagijeho Ruhingo
165 Imihana ayaka Makwa.

CYILIMA II RUJUGIRA

Sabwa Rusatira-nshuro usa n’Umwami

Rusanza-mbuku rwa Rugwe
Rwa Ruhiga rwa Rubuga,
Wacaga inyonga ya Nyagusaba.
Rwamacumu yacukuye inka nzima z’i Bwugamo,
170 Zihishe i Nyamatwenge ya Maguma,

Ni zo yatuma imana imanzi ikamwa,
Kimara-nzara cya Nkenyera
Ab’i Nkoma ya Rwego bakavuka.
Ntiwavuka uvuna intwari
175 Abagabe ba Kiyebe barivuga,

Zikavungura imihana.
Nta mfizi yabangikana n’iyacu,
Rwasira-nzigo rwa Kimenyi
Yaratyaye irazigema,
180 Ifite ishyembe ryatukujwe n’inkaba,

Iyo irora izishyamye,
Ishyira mu rwano zikagwa.
Nta bukombe bwaringanira
N’ubw’inkungu,
185 Bwa Nkubira ya Nyirimikobe,
Bwirabye Bwirabo nkaburengwa
Ishyembe ryabaye Nyankurwe.
Ab’i Nkoma ya Nyiruruzi
Bakagwa intenderi,
190 Nangwa du bari n’igishyika.

Gishyana-rugo cya Sarwamo,
Nka Rwamu rwa Nyamusuri
Baracurwa abishimanye ubutati,
Ubutaye inka bw’uwarenze inkaba.
195 Nkabanga Nkoreza ari n’inkoni y’izabo,

I wa Nkoni ya Rumeza
Zakowe i Kunda-ngara.
Zizanya n’ingoma zabo,
Zishirukanye n’inyagwa
200 Zizava i Kibuye cya Kituriza.

Abarimuza inka nyinshi,
Biragura bya Biramagwe bya Mibuga,
Izo yasize i Nshenyi zirasheshe
Azihinduye nk’izagiye i Buyenzi,
205 Kubutsa ya mato ya Mutega

Izo ni impamvu nk’izo
Yatega Rutamu i Mpembe,
Rutanga-myambi rwa Mutara,
Yatashye i Jabiro rya Nyabagoma.
210 Mu bibanza bya Biraro,

Mu Birori bya Birama
Bizanyaga ingoma za Bajyariba.
Ruvuganya-mango kandi Rubango,
Warwanye uvuna Nyonga i Nyakabuye
220 Wazinyaze mu Bugote,

Wazenze mu Buguyi, Rushemeza-kweshera
Washinze umugani wabyuka.
Cyasha cya Nsoro
Witirwa ko Ruhangamura ibinaniranye,
225 Ingurwa ya Rweru urabyunyura.

Wivuze zivumera imbonwa,
I Ngogoma kwa Nyira-ngabo
Zitanga iyo nduba.
Intwari iyo yiyeretse uwayigabye,
230 Iba isenga ingororano.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment