Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibisigo Nyabami-Singayimbaga-UMWAMI W’IMIGISHA

UMWAMI W’IMIGISHA = LE ROI DES BENEDICTIONS

Ce poème « Ikobyo » célèbre le succès de la fameuse expédition du Bumpaka que Rwabugili ordonna en 1867-1868.

Umwami w’imigisha
Arusha abandi Imana,
Mwebwe bene inama imwe
N’ingoma ya Ngozi.
005 Rugwiza-mirimo rwa Mirango

Ya Burega bwa Ndahise,
Rubisi yanganira Rugenzi na Rugina.
Abagoma bagwira ingoma i Rukiga,
Rukundo we na Nkwanzi
010 Bwira muyigura.

Birago, Makindi
Makuka, Bukiriro
So yagushakiye inka,
Zishize umukirwe
015 Atsindira ubukabyi

Ku Bukomeza bwa Mbizi ya Kirinyuzwe.
Nyambohe atanga ingiro ya Mpangaje
Ngo Makanda naza gukiranura,
Wa Mukirwe w’i Gakambye
020 Aze basubire kwima.

Rubondera na Mberuka
Ngoboye, Rubabarira,
Nyiri imana izi
Zinshanguye amabara ku mubiri wawe.
025 Rubona-nzeru aguteretse
Ko ari wowe Mfizi y’i Nyamitanga,
N’urutumba rwa Matare
Agira ngo uze utegere,
Baguteguriye inzira.
030 Nyabatema rero fukura

Utore urusoro,
Nsoro ya Tambira
Urawotorewe i Nyamaheta,
Imbonwa zihorana inganji mu ngoma.
035 Zigwiza inzeru zigendetse
Mwe Basindi ba Misengo,
Nyabisu bya Nyamiko
Iyo mirama yanyu,
Ayicunguje imiremera.
040 Ku Ruganda habaye urubanza

Birindwi bya murombezi ararunda,
Nyamurema ishyunga atanze
Ngo nimutange amashyo,
Atagira amashyogo
045 Ngo na we atsindiye ishyano.

Ku ishyamba rya Gitarama
N’iwa Gatondo i Mera-mataba,
Abarinda bo kuri Murimiro,
Bagurwa Mpungu
050 Ya Nyabyato na Rwakira.

Aho aziye rero Mutubaha
Mutaretsa, Mutega
Nyiri imitego ijana,
Ngo nihatahe ineza.
055 Ruhunde rwa Gacuzi mu nzira
Umurishyo wa Muhumuza nuzane amahoro,
Uzahoze amashyo y’i Bushyanyuma,
Shyagara rya Mishyikirano.
Nkumbure rero Rukwizabakamyi,
060 Muhoza w’amasonzi y’i Masangwa

Gisusurutsa, Nyagasani
Uduhubije ihumure.
Bihumbi atunyagiye ibihumbi
Ibihugu bindi arabiyogoje.
065 Muremakome wa Nyabakamyi

Rukiza yaje,
Akwiye imirwa inkorogi.
Uwo ni Kibogora nyiri impundu
Uzamurura imbeho igacika,
070 I Nyabicu na Gicarungu.

Ko usa na so ubushongore
N’ubushami no gushira ubwoba,
Mushakira gihugu
Wa Nyamishinga na Nyamashema,
075 Wabyarwa na Ndoli na Yuhi.
Utsindiye ubuzima
Ubugabo bwo kwanganira ingoma,
Uri uwa Mivugo na Kavuna.
Wavutse i Makanda,
080 I Kabuye ntiwabuze akamaro.

Bicumbi uri Umwami w’incamakungu
Uciye abandi ku izina.
Ni we Mwami wenyine
Miyogoro Nyiri ubuyogoma,
085 Uri Umugabe wa Ngame

Ugwirije ubugabo mu bugwano.
Dore umurindi wawe uko ucicikana
Wa Mukora wa Nyirabicuba,
Uhora ucanira
090 Ngo Ruyogoza arabanyaze.

Musangwa rero iyi migisha yawe
Idasibira ntisumbane,
Irasa n’iyo yagura i Buyenzi
Ruyenzi rwa Mutima
095 Ize yangaga intati,

Bapfuye itamu
Uri interanyabagabo.
Gituranya abatera umwaka
Ageze mu wundi,
100 Inka Makuka azikura inyuma mu Bungwe.

Ko usa na so Rwesa-busoro
Rwa Nyiransanuye na Mudasobwa,
Umunsi w’inteko mu Butaka
Ngo Macumbi ntimwamwiciye indagano.
105 Nyaruhima i Mabare ngo muhigure

Yaguhereje ingoma,
Azakwibarutse n’uburiza butaretsa.
Mirekuro ya Burakari bwa Mutaraka
Ko ushubije ubwamo bw’imbyeyi
110 Ugakamirwa ishyunga nka Rushya.

Ubonye ibikorwa bagushimira ab’i Kome ?
Rubanda irakandwa amaboko Mabara
Winikije uba Ruganuzwa-magana,
Wa mugabo we Mugabyi
115 Ko Munganya ishya n’urushya,

Amashyo akabitaba mu biganza.
Ngo nizisigaye inyuma
Zicanire zigukamirwe,
Zikukanye n’imizi
120 Zizasanga Umwami uzazivurira,

Akazivura umukeno.
Rugondo na Rugabo
Zaciye urubanza,
Ngo abo mwaburana
125 Nibimuke wubake,

Nibakwe urongore we Mutunzi
Urabaruta witwa Nyamigisha.
Geza ingabo aho wenda
Rwendaminyago rwa Nyamashema,
130 Mwaguye miswi i Nyagisata

Mupfuye isumo rya Musekera.
Ko uhabije ishema
Ukaba ukiri mu mishinga,
Ari yo ugishora uruziga,
135 Bizima bya Nyiranzoga

N’ukwerera ubukuru,
Ubwigije mu Bukombe
Abadasobwa tuzaba dusagurira Nsoro.
Tumubarira igisago cy’abagoma
140 Yasenyaguye Rusumba-mihana.

Ko ubarusha imirwa
Y’imangu n’Imana,
Zibaye izawe iz’i Marora
Kwa Nyirarubanda na Rubazi
145 Wabaza ugatsinda,

Ugira abagenzi
Ugira umugambi na Rugira.
Izo Mana zikakurwanira ishyaka
Rwuriransura, Sugu ya Byoko
150 Ibyaro wabigaruye.

Abamurasanyaga barabeshya
Yabatse ubugabo,
Witwa Bigano.
None ngo uri inganji
155 Uteretse ingangare.

Gumya wagagaze gatsinda-mikiko,
Iyo migisha uzayibarusha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego