Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indirimbo-Agahinda-Buhigiro Jacques

Agahinda karakanyagwa
Indirimbo ya Buhigiro Jacques



1. Agahinda karakanyagwa, Kakuguguna nk'imanika
Ukamanuka ahadacuramye



2. Ukazunga muzunga, Ukazinga inkoba z'innyo



3. Aho wicaye hose, ugasanga nta mwanya



4. Ukarwara umwiryane ukangana na rubanda



5. Kizilika ku mutima, Ugatinya abo ukunda



6. Ugatinya abo ukunda, Ugakunda ibigukenya



7. Aho wicaye hose ugasanga nta mwanya



8. Wirambika iwawe ibilyi bikajagata



9. Ukayoberwa aho waraye ugashiguka ukalirara



10. Agatotsi kakwenda ukarota wimanika



11. Ukarota wimanika cyangwa se wihamba



12. Kakurya nk'umufunzo ukifuza icyagukenya



13. Karanuka ukumva uhuzwe imibereho yawe



14. N'umubano mu bantu



15. Kaguseregeta, wakora kagahunga



16. Ukimukira mu kirambi , ibyishimo bikaligita



17. Wiyambaza iza kera ziti: "iby'ubu si ibyacu



18. Urasange misiyoni, twe agahinda ntitugakiza



19. Uzitonde uperereze wizere umukiza"



20. Ukabungira abavuzi bati : "iyo ndwara ntituyizi"



21. Ugakimirana wakiranye, ukimyiza imoso utaha



22. Kaguteruza ibidashoboka, ugahirika ibiteguka



23. Agahinda karakanyagwa, karakanyagwa karagahera



Par Jacques Buhigiro

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego