Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indirimbo-Rubanda Ntibakakoshye-Makanyaga Abdul

Rubanda Ntibakakoshye
Indirimbo ya Makanyaga Abdul






Reka kumva amabwirwa

wite ku cyo nkubwira

Ejo utazankoza isoni ari wowe mfite



R/ Rubanda ntibakakoshye

Kubanda biruta byose

Imana na yo ikaruta imanzi



Ni wowe muvandimwe

Ni wowe niringiye

Ni wowe buzima bwanjye Imana yanyihereye



Ubukene bw'amafaranga

Ntawe budashavuza

Nyamara uzajye wibuka Ko imana ari yo ibigena



Ese ko ugiye kwigendera

ukaba unsize njyenyine

Nk'aba bana b'inshuke nzabafashwa na nde



Dore iby'isi ntibishira

uretse ko twe tubigaya

Nyamara ntitunamenye ubigaba aba yicaye

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego