Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indirimbo-Suzuki-Orchestre Nyampinga de Butare

Suzuki
Indirimbo ya Orchestre Nyampinga de Butare




Nakunze umukobwa na we akankunda



Ntibimaze kabiri numva inkuru y'incamugongo

Hari mu gitondo nko mu masaa tatu

Nari ndangije kwiyuhagira umubiri wose

Nari niyicariye ku ntebe mu gikali



Ngo umukunzi wawe shenge baramujyanye

Kandi abamujyanye ni abafite suzuki

Jye mbigize nte ko nta na yamaha mfite

Nkaba ntarigeze ntunga n'icyitwa igare



Reka bamuntware bafite icyo bandusha

Abafite suzuki nababwira iki

Kwaheri bayi bayi sinzongera gukunda

Urukundo rwanjye rushiriye aha.



Yewe mukobwa uzisubireho

Uzibaze utekereze ukuntu twakundanye

Jyewe sinari nzi ko wampemukira
Kandi nawe uzi uko twari twarasezeranye

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego