Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indirimbo-Wambaye Ingabire-Nkurunziza Francois

Wambaye Ingabire

Indirimbo ya Nkurunziza Francois

Twahuye nigendera urandamutsa

Wanyubashye utanzi numva ndanyuzwe

Nkwitegereje ngusangana imbabazi

Wambaye ingabire urabaruta nyine x2

Shenge

Umva ufite ubwiza bw’imbere n’inyuma

Uhorana ituze lyuzuye umutima

Wibanira neza n’abo mungana

Nkunda yuko uganiliza abakugana

Ntugire umwirato wanga umugayo

Ugira aho uvuka kandi wararezwe

N’umutima mwiza wuzuye urukundo

Nta rwango nta nduru nta nda y’umujinya

Ndetse mbona usumba abo nsanzwe mbona

Ntusinda ntutongana uhora witonze

Mbona urugo rwawe rwagira amahoro

Uzanyagira aho abandi babulira

Ndakuvuga neza kandi ni mu gihe

Abameze nkawe akenshi baraguma

N’uwagira inshuti yagira nkawe

Urage uba maso wange abakuroha

Ntuterwe gutinya n’ibyo bakuvuga

Lyumeho bulya baraga umugisha

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego