Bang Media

Reba Video

Shakisha

Papa Benedigito: Abayahudi Ntibagomba Kuryozwa Urupfu rwa Yezu

papa benedigito
Papa Benedigito yatangaje ko atemeranya n'igitekerezo kivuga ko abayahudi bose bagomba kuryozwa urupfu rwa Yezu mu gitabo yanditse kizasohoka mu cyumweru gitaha. Avuga ko abayahudi bose batari bahagaze aho Pilato yaciriye Yezu urubanza rwo gupfa. Avuga ko ubwo abayahudi bavugaga ngo amaraso ye azabahame n'abana babo ari abakuru ba Hekaru n'abayoboke babo babivuze atari abayahudi bose aho bava bakagera. Kandi yavuze ko amaraso ya Yezu/Yesu atari ay'inzigo no guhora ahubwo yaviriye gukiza abantu bose.

Kiriziya gatolika yamaganye burundu igitekerezo cyo kubaraho abayahudi urupfu rwa Yezu/Yesu muri 1965.

Amashyirahamwe y'Abayahudi ku isi hose yishimiye iyo ntambwe ikomeye y'umushumba mukuru wa Kiriziya gatolika ku isi

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego