Bang Media

Shakisha

Ubufaransa Bwemeye Abarwanya Ubutegetsi muri Libiya Nka Guvernoma Nshya

Uyu munsi Ubufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku isi mu kwemera ko ubuyobozi bw'abarwanya ubutegetsi bwa Col Muamar Kadafi aribo guvernoma nshya Ubufaransa bwemera. Abarwanya ubutegetsi bwa Kadafi bagize National Libyan Council (NLC)bashyiriyeho mu mugi wa Bengazi basabye ko amahanga yabafasha guhirika ubutegetsi bwa Kadafi kandi akemera ko ari bo bahagarariye Libiya.

Ikemezo cya Perezia w'Ubufaransa Nicholas Sarkozy gishyigikiwe n'inteko y'abadepite b'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi. Iyo nteko ikaba isaba ko ibihugu byose biri muri uwo muryango byakwemera National Libyan Council (NLC) nk'urwego ruhagarariye abanyalibiya bose.

Umuvugizi wa Cathleen Ashton, umunyamabanga mukuru ushinzwe umubano n'amahanga w'ibihugu by'i Burayi yavuze ko atari byiza guhubukira kwemera no kutemera imitwe ihanganye muri Libiya.

Hagati aho umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri Amerika akaba n'umujyanama mu by'iperereza wa Barack Obama yavuze ko ingabo zishyigikiye Kadafi arizo izatsinda intambara. General Clapper aravuga ko ingabo zishyigikiye Kadafi zifite ibirwanisho bihagije kandi zitojwe bihagije ku buryo zizatsinda abarwanya ubutegetsi. Ariko yavuze ko ateganya ko Libiya yazacikamo ibice bitatu byigenga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment