Bang Media

Reba Video

Shakisha

ZIRIMWO UMUGABO, Abasizi Batazwi

ZIRIMWO UMUGABO = NOS ARMEES ONT UN CHEF A TOUTE EPREUVE
Ce poème de la catégorie « Impakanizi » nous est parvenu en état fragmentaire. Le compositeur l’a présenté au roi Cyilima II, à la suite de la victoire sur le Burundi, dans la bataille où fut tué le roi Mutaga III à Nkanda et qui permit l’annexion du Buyenzi situé dans l’actuel district de Nyaruguru. L’inspiration de ce texte ressemble à celui du fameux poème N°- 104 : « Riratukuye ishyembe », de Ruganzu II, complété par Bagorozi.
Ziri mwo umugabo umaze inka umugiga,
Ungana uwari umugozi
Inka za Ngohe ya Migongo,
Migombwe ya Ruriba
005 Migozi wapfunditse minago na Gasage,
Ngo abise Murimbi.
Inzovu ya Mwari w’ebimwa
Ziri mwo Ndagani ya Rwamunyiga,
Ko iziritse Rwara
010 Kwenda Rwambarira-ngoma.

Mwamburira-mfuke
Wari umutego wa mutamu,
Na Rwamagana-mapfa
Yategurira iwe na Mureba.
015 Iyo ni Bisibo yizingiriye

Biziriko na Bitugu,
I Nyabitare bose baratokera.
Yagira ngo batajya mwo inka n’iminsi
Nyabicu bya Nyirandezi
020 Arazirembereye Mikara ya Rufungira.
Rubengu nave i rw’i Nzovu
Zibyarirana inshari,
Y’i burenga-miyaga bya Kagaramira.
Ayo ni amata twibera rugono n’umugono,
025 Nyarume rwa Nsoro ya Nyirabikunge

Tuvanye kunyaga ibyaro.
Ni byo abindikiye atabaruka
Ava i Bukenura-njishi,
Nyamweru turatabarukanye.

Iri cumu atabarukanye Nyarume

030 Yaryisha Nyarusiriba

Rubunga rwa Nsoro ya Samembe
Ararityariza ku rugendo.
Muhanyi ati : enda iri cumu
Mutabazi uzi ko ritagira ubuziri,
035 Mu Muziba-nkanda zishakira inzira.
Ntirihanurirwa ntirikingirwa n’ingabo
Are iyo rijya gutsinda inzige
Rirabumbura inzigo.
Iri cumu atekanye Nyarume

Ni ryo Mihunga yishe umuhutu
040 Mu Buhamurwa-ntaki mwa Muhunzi
Na nyiri iri cumu.
Araricisha nzira mu Bwanzura-maguru
Rugumira akarambura urutete.
Mu burangwa-nzara bwa Zuba
045 Arisigirije ho inkaba mu Gihamuro,
Gihoza cya Nyirakibara na Cyintwari
Na we araryiyerekana i Mwendo
Rimaze iminsi ritsinda ibinani.
Biravu bya Biraduka mu Birika.

Iri cumu atekanye Nyarume

050 Yarisanganywe mu nka

Mugozi-mwiza i Mugurure.
I Muganwa wa Mudacugitwa,
Inzige zararaye mu byaro
Mukobanya ati : enda iri cumu
055 Mutabazi uzi ko ridahumana,
Rishaka inzira itaha
Yo mu Byaduka-macwa kwa Nyiramparage.
Mugeyo akora ingabo asubira ku rugamba,
Abayege bakuka batuhiye
060 Ahamura isubyo mu isoso
Ruharage rwa Rumeza
Arabahaka Mirabya-nenge.

Iri cumu atekanye Nyarume

Ni rya ya Nkuba
Yahindira hejuru y’ibihugu,
065 Bya Mbiribiri ya Kirima
Rijya gupfakurura Kirindimuka,
Ngo rize guha Nyabitendwe imigisha,
Na Gishoka-nduru cya Ruganda
Rije kuduhumanura,
070 Rihinduye ibyoko byinshi

Bya Byunzwe bya Nyantabana.
Rumeza aganuka iwa Nyamuhanzi,
Iyo rijya gutsinda ibirwa riranzura.
Iri cumu atekanye Nyarume

Yarisanganwa mu Karambo.
075 Uwari Nkuna itarambirwa na Nkusi,

Akirasana akirambiwe iwa Migwaguro,
N’ibyatuma Gahima yitabara se
Afite ingabo y’iheru y’ i Kamutiba.
Mukuza kuriragwa
080 Yarisanganywe mu nka,

Ari ku mutwe w’i Ndaterurwa,
Ari i Nyaruyege Runyambo rwa Munyazi
Wa Cyusa na Nyirarubazi,
Abaritekanye Burasagwa-basabyi.
085 Ngo byimure Nyarutendwa

Byimuke Gahima mu Rwindoha,
Ribonetse inganzo.

Iri cumu atekanye Nyarume

Ni ryo Nzogera yasanganywe i Bunyangombe
Akurikiye inka irinyange.
090 Na Mpanga na Biraminuka
Murahwa akomanaga Mwiri wa Munyaga,
Ni Semugeshi uritwite
Ngo ryimure Kibumbwe,
Ajye kuyima Kizima cya Mpogoreyiki,
095 Rigendana imyasiro.
Iryacu Rwasa-ngabo
Irya Mbabazi ya Birendereye rica ibyaro.

Iri cumu atekanye Nyarume

Yarisanganywe ku Gitega,
Mutegwa-nzogera wa Nyiramazina.
100 Yaziguye Nzihira ku nzira,
Rumende rw’i Mukimba
Mutandira uruzaza
Ni we uyinyagira.
I Burebwa-buye
105 Rugasira nyir’icumu ibihugu bizira
Rya Nvanonsa ya Katijura
Byajyanye mu ijoro
Ngo ijuru rirurutse.
Jabiro ryimuye ibyaro
110 Jambo ryibye uwabo ishyanga,

Rya Munyura-shyaka wa Rubazi.
Rubabara arimura Rumenera
Ati :ndamwambuye simutinye,
Ariko ubwo igaruka Kiyebe
115 Riratyaye rizamurandura.
Ndangano idakuka, runyagirwa nkonjo
Mwa nkoni ya Nyirarunyonga,
Iriganje rirava rya Mutaho

N’uko ryitwa icumu ry’Abami,
120 Iyo mu biti biremwamo ingabo
Mwa Nyirarugabira na Rugaba-mitwe.
N’uwa Sangabo Rusine
Uribere mu nka no mu ngoma wivugira,
Mwendo wa Muringa
125 Uzabasumbye imigisha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego