Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abagore Bashobora Kumenya Abagabo Barwaye Indwara z'Igitsina Bakoresheje Guhumurirwa

Nkuko bitangazwa na naturalnews, mu bushakashatsi bushya bwakozwe n’ishuri rikuru ryitwa “Institute of Cytology and Genetics Novosirbirsk” ho mu gihugu cy’u Burusiya ngo abagabo barwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina banukira cyane abagore, kurusha abagabo batarwaye izi ndwara.

Uwari ayoboye ubu bushakashatsi Moshkin Mikhali yagize ati “nyuma y’ubu bushakashatsi tumaze kubona ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigabanya impumuro nziza zibasha gukurura abantu, bityo tukaba twafata umwanzuro ko kubasha guhumurirwa impumuro mbi zidasanzwe, ziva mu bantu bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bishobora kurinda cyangwa kugabanya ibyago byo gukora imibonano mpuzabitsina ishobora kwanduza izi ndwara”.

Nyuma yo kubona ko mu mbeba z’ingore, mu zakoreweho ubushakashatsi zahungaga kure cyane impumuro mbi y’imbeba z’ingabo zari zaranduye virus ndetse na parasite zitandukanye zitera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, aba bashakashatsi bashatse kumenya niba mu bantu abagore bashobora kugira ubushobozi bwo kumva n’amazuru impumuro mbi zidasanzwe zituruka mu bagabo barwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aba bashakashatsi bakaba barafashe abagabo bagera kuri 34 , bafite hagati y’imyaka 17 na 25, muri bo 13 bakaba bari barwaye imitezi (gonorrhea).

Aba bagabo bose bakaba barahawe imipira yo kwambara (T-shirts), ifite amapamba mu kwaha ku buryo ashobora gufata ibyuya hanyuma nyuma y’igihe kingana n’isaha 1 babira ibyuya bafite iyi mipira bayikuyemo bose bayishyira mu bikapu yagombaga kujyamo, hanyuma aba bashakashatsi bafata ya pamba yari muri yi mipira bayibika ahabugenewe maze bafata abagore bo muri kaminuza yitwa Kemerovo State University bari bafite imyaka iri hagati ya 17 na 20, babaha ya mapamba yarimo ibyuya bya ba bagabo , barayihumuriza , nyuma buri wese akavuga ubwoko bw’impumuro yumvise hakoreshejwe amagambo yari yanditse ku gipimo bakoreshaga bapima izi impumuro.

Nyuma baje gusanga ko (bakurikije ibisubizo aba bagore batanze ) mu bagabo bari barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina abagera kuri 40 ku ijana bagaragaye ko bari bafite impumuro mbi imeze nk’iy’ikintu kiboze (putrid) naho 26 % by’abagabo bazima bari bafite impumuro nziza zimeze neza nk’izituruka mu ndabyo.

Ubu bushakashatsi bukaba bukomeza buvuga ko abagabo barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bafite impumuro nkizi bashobora gutuma abagore batazumva mu gihe biteye imibavu (deodorant) cyangwa parfum.

Gusa ariko kandi aba bashakashatsi bakaba bavuga ko abagore barwaye indwara zandurira mu mibonano muzabitsina ndetse n’abagabo barwaye izi ndwara , bose bagira impumuro mbi zidasanzwe ugereranije n’abagabo cyangwa abagore bazima, gusa impamvu nyamukuru itera iyo mpumuro ikaba itaramenyekana.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego