Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abana badindira mu mitekerereze, kenshi baba bafite ubwonko buruta ubusanzwe

Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Institut MIND kiba muri kaminuza yo muri Leta ya California iba ahitwa Davis bagaragaje ko bamwe mu bana babana n’ubumuga bwo kudindira mu mikurire no mu bwonko baba bafite ubwonko buruta ubw’abana basanzwe.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’akanayamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences’, bugaragaza ko bariya bana bavuzweho ubumuga bwo kudindira mu mikurire isanzwe y’umubiri no mu bwonko, bari bafite ubwonko burutaho 6% ubwonko bw’abana basanzwe ndetse na bamwe mu bana bahuje ubumuga.

Iki kibazo cyo gukura kudasanzwe k’ubwonko gitangira kugaragara mu gihe umwana afite amezi 4 avutse kugeza ku mezi 19 nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe ku bana 180, aho bapimye imitwe yabo ndetse hagakoreshwa uburyo bwa gihanga mu gukora ibizamini bwitwa IRM (Imagerie par Résonnance Magnétique).

Ubundi kuba ubwonko bwakura birenze igipimo ku bana bato, ku mpamvu zitewe n’ubumuga bwo kudindira mu mutwe ndetse no mu mikurire ya bimwe mu bice by’umubiri, ni ubwa mbere ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo MIND bwerekanye ko kudindira (autisme) kw’imikorere isanzwe y’umubiri nko kutabasha kuvuga na byo bishobora gutera gukura kudasanzwe ku bwonko.

Ubu bushakashatsi bufatwa nka bumwe bwa mbere bwimbitse ku bijyanye n’imikurire y’ubwonko bw’abana bato bataratangira ishuri, ngo nta kibazo kidasanzwe bwigeze bubona ku mikurire y’ubwonko bw’abana b’abakobwa.

Ubusanzwe, ubumuga bwo kudindira ku bana bufata umwana 1 mu bana 110 ariko umubare w’abahungu ukaba ukubye uw’abakobwa inshuro 4 ku bafatwa n’iyo ndwara. Ngo igitera autisme ntikizwi, kandi ifata ku buryo bwinshi, nko kuba umwana atinya abantu (timidité), kugira ibibazo byo kutabasha kuvuga, ikindi biramugora gutandukanya urusaku rwishwi cyangwa urumuri rwinshi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego