Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abana bagera kuri 53% bari munsi y’imyaka 5 ku isi bapfa bazize imirire mibi n’indwara ziterwa na za mikorobe

Nk'uko tubikesha igitabo ‘Illustrated book of paediatrics’, cyanditswe Dr Graham Clayden na Dr Tom Lissauer, icapisho ryacyo rya 3 ndetse no ku rubuga rwa internet: wikipedia.org, ngo abana bagera kuri 53% bari musi y’imyaka itanu, ni ukuvuga abagera kuri million 10 n’ibice 6 , buri mwaka bapfa bazize imirire mibi ndetse n’indwara ziterwa n’udukoko duto (microbes), harimo imisonga, malaria, typhoide, inzoka zo mu nda n’izindi.

Nk’uko bikomeza bitangazwa, ngo aba bana biganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ahanini bitewe n’uko muri ibi bihugu usanga byiganje muri Afurika, Aziya ndetse na Amerika y’amajyepfo. Muri ibi bihugu ngo ni ho usanga hakiri intambara, impanuka zitandukanye nyinshi, serivise zitanga ubuvuzi ku bana zidateye imbere, isuku nke ndetse n’ubukene, kubyara abana benshi no gutwara inda ku bana bakiri bato no kutubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ibi byose bituma abana babaho nabi, haba mu mirire ndetse no mu kwita ku buzima bwabo (harimo nko guhabwa inkingo zitandukanye) muri rusange.

Indwara zikomoko ku mirire mibi nka bwaki, scorbut, beriberi, kugira amaraso make (anemie) n’izindi zituma umubiri w’umuntu utabona intungamubiri zihagije harimo vitamine, imyunyu ngugu, ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri (protein n’izindi), cyane cyane ko umubiri wifashisha izi ntungamubiri mu kwiyubaka ndetse no gukora abasirikare bawufasha kurwanya indwara. Iyo izi ntungamubiri zidahari, bituma ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara (immunité) bugabanuka, noneho umubiri ukaba wafatwa n’indwara zitandukanye zishobora gutwara ubuzima.


Inama: kugira isuku ihagije no kubona indyo yuzuye ntibyakagombye kuba ikibazo mu Rwanda kuko ibi ni bintu byoroshye kubona buri wese abigizemo uruhare, atanga inyigisho ku bazikeneye, kugira byibuze akarima k’igikoni (gatuma ubona imboga zihagije) kuri buri Munyarwanda, kubahiriza uburenganzira bw’umwana ndetse no kubahiriza izindi gahunda za leta zigamije kugira isuku n’ubuzima bwiza. Ibi bizagabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse bigafasha buri wese kuzagera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego