Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abana barimo kuvuka muri uyu mwaka bafite amahirwe yo kuramba kugera ku myaka ijana

Imibare igaragazwa n’abashakashatsi bo mu Bwongereza ivuga ko abana bari kuvuka muri uyu mwaka bafite amahirwe y’ikubye inshuro 8 zose ku mahirwe ababayeho mu myaka 80 yabanje bari bafite, ibyo rero bikaba bibahesha ubushobozi bwo kubaho imyaka igera ku 100.

Ikinyamakuru THE GUARDIAN cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ubu bushakashatsi, cyanditse ko muri abo bavuka ubu, abakobwa ari bo bafite amahirwe menshi kurusha abahungu kuko ngo abakobwa bafite amahirwe angana na kimwe cya gatatu. cyo kubaho iyo myaka yose ijana, n’aho bagenzi babo b’abahungu bakaba bafite kimwe cya kane cy’amahirwe yo kubaho iyo myaka yose.

Imibare ikomeza igaragazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu bwongereza OFFICE FOR NATIONAL STATISTICS, igaragaza ko mu mwaka wa 2066 abantu bagera kuri miliyoni bazaba bafite imyaka irenga ijana. Impamvu iki kigo gitanga ngo ni uko imibereho y’abatuye isi irimo kugenda iba myiza, ubusumbane mu bukungu bugenda bugabanuka ibyo byose bikazatuma icyizere cyo kubaho kizamuka kikagera ku myaka ijana.

Ibi ariko umwe mu basohoye ubu bushakashtsi STEVE WEBB avuga ko nubwo ayo mahirwe ahari bizagenda biterwa n’ubukungu bwa buri gihugu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego