Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abantu 1.133 basabye ko babahuhura mu Bubiligi

Mu gihe mu bihugu bimwe by’I Burayi iyo umurwayi ageze mu bihe yumva atazakira asaba guhuhurwa , mu gihugu cy’Ububiligi abantu bagera ku 1,133 basabye ko bakwicwa umwaka ushize wa 2011, uyu mubare ukaba uruta ho 16,5% ku bantu bari basabye iyo serivise mu 2010.

Nk’uko bitangazwa na La Belga, ngo ni ku nshuro ya mbere abaganga babonye umubare w’abarwayi bagera ku 1000 mu mwaka umwe, basaba guhuhurwa, nk’uko kandi ibinyamakuru Het Belang van Limburg n’ikindi cyitwa la Gazet van Antwerpen byabyanditse kuri uyu wa gatanu bigendeye ku mibare yagaragajwe muri raporo y’umwaka n’ikigo gishinzwe kugenzura no gukurikirana ibijyanye no guhuhura abantu ngo iyi mibare ntisanzwe.

Abantu basaba kwihuhuza ngo babikorera mu ngo iwabo ku kigero cya (44%) kandi ngo abarwayi basaba kwicwa baba bafite imyaka iri hejuru ya 80. Ikimenyetso kigaragaza ubwiyongere bw’abasaba guhuhurwa bugaragazwa n’uko bicishwa mu itangazamakuru, ngo bikaba bivugwa n’abana b’abashaka kwicwa ndetse ngo n’abaganga bakaba bagira uruhare mu gukora amaraporo y’abashaka guhuhurwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego