Bang Media

Reba Video

Shakisha

Akamaro k'Ikiburamwaka ku Bana

Abana biga ikiburamwaka mbere y’uko batangira amashuri abanza bagakomereza mu yisumbuye ndetse n’amakuru, ngo baba bagira ubuzima bwiza kuva ku myaka 25, nk’uko bitanganzwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minnesota.

Steven Reinberg, umunyamakuru w’ikinyamakuru Healthday dukesha iyi nkuru, aratangaza ko abana biga amashuri y’ikiburamwaka mbere y’andi mashuri, bunguka byinshi kurusha abahita batangira amashuri abanza, nko kubona uburezi n’uburere bufite ireme, kunguka ubumenyi ku bijyanye n’imivugirwe y’indimi ndetse n’ubundi bumenyi n’ikoranabuhanga biciriritse byose bibabera impamba ikomeye bitwaza batangiye amashuri abanza, kumenya kubana n’abantu bakiri bato no kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge amazi atararenga inkombe. Ibyo ngo bikaba byatuma banakura batarangwaho ingeso mbi, ibyaha n’ubukozi bw’ibibi binyuranye.

Arthur J.Reynolds, Umushakashatsi ku burere n’imikurire by’abana akaba n’umwarimu muri kaminuza igamije iterambere ry’umwana(A University’s Institute of Child Development), ngo asanga byari kuba byaragize akamaro kanini ku burezi bw’abana, iyo ubu bushakashatsi buza kuba bwarashyizwe ahagaragara hakiri kare. Ibyo kandi akaba abyongeraho ko ngo abona binafasha abana bakomoka mu miryango ikennye, kuko bibatera kumenyerana n’abana b’ingeri zose, ndetse akenshi bakunguka ubwenge cyangwa bakarusha abitwa ko bava mu miryango idafite ibibazo.

Ku bw’aba bashakashatsi, ngo ni ngombwa ko abana batangizwa ikiburamwaka mbere yo gutangira amashuri abanza, kuko ari ryo pfundo ry’uburezi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego