Bang Media

Reba Video

Shakisha

Aracyari Isigi Nyuma Yo Kubyara Abana 14

Ku myaka 36, umusore ukomoka mu mujyi wa Calfornia ngo ni se w’abana 14 ngo ariko aracyari imanzi cyangwa se ‘chaste’ mu rurimi rw’igifaransa (Ni ukuvuga umusore utarakora imibonano mpuzabitsina bigereranywa n’isugi ku mukobwa). Mu kugera kuri uyu musaruro wose kandi akiri imanzi rero, uyu musore ngo nta kindi yakoze uretse kuba gusa ngo atanga imbuto (intanga) ku bantu batabyara. Ngo kuba rero ibi abikora ku mugaragaro ngo bituma abayobozi b’ubuzima muri Amerika ngo bamusaba guhagarika aka kazi ke ngo atabikora akazahanishwa igifungo, nk’uko bitangazwa na 7sur7.be.

Uyu musore rero ubwo yatangaga ikiganiro mu bitangazamakuru, yagize ati “100% by’imbaraga zanye mu bijyanye n’imyororokere nabihariye guha abadashobora kubyara maze nkababyarira.”, “Nta kandi kazi mfite nyuma y’ibyo kandi nzabikomeza kugera byibura ku myaka 40 ubwo nzaba maze kugira abandi bana 15 biyongera kuri aba, kandi nzaba nkiri imanzi.”

Ubwo rero ngo yatangaga iki kiganiro, uyu mugabo ngo yaje kumenya umwana wamukomotseho kuri ubu ngo ufite imyaka 2, akaba ngo arerwa n’abagorere babiri babana bahuje igitsina aba bazwi ku izina rya Lesbiennes.

Abacungira hafi iby’ubuzima muri Amerika ngo bakaba bakeka ko uyu musore atita ku gikorwa akora bityo ngo akazajya apimwa indwara zandurira mu myanya ndangagitsina igihe cyose hari uwo agiye guha icyororo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego