Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bamwe mu banyarwanda bafite ibyo kurya bihagije ariko ntibaramenya gutegura indyo yuzuye-Binagwaho

Mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Gicumbi ejo kuwa gatatu hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo guca imirire mibi ku rwego rw’akarere k’afrika y’iburasirazuba. Ni igikorwa cyatangijwe na Ministre w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho wavuze ko nubwo abenshi mu banyarwanda bafite ibyo kurya bihagije muri bo ntibaramenya gutegura indyo yuzuye.

Iyi gahunda yateguwe ku bufatanye bwa za ministere zirimo iy`ubuzima, iy`ubuhinzi n`ubworozi, iy`uburezi, iy`ubutegetsi bw`igihugu, iy`uburinganire n`iterambere ry`umuryango ; ikaba yaratewe inkunga na save the children na CHF International Rwanda.

Nk`uko bihora bigarukwaho n`abayobozi bo mu nzego z`ibanze zo mu karere ka GICUMBI ngo ibibazo bituruka ku mirire mibi abana baho bafite bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo izituruka ku bujiji ; kuko hari aho usanga urugo rurimo inka rurwaza bwaki kuko ababyeyi bacura abana babo amata bakayagemura kw`isoko, abandi bakaba bibera mu nzoga ntibabone umwanya wo kwita ku bana babo.

Bamwe mu babyeyi nabo bemera ko ahanini ubujiji aribwo bwabateraga kurwaza bwaki kuko abafite uturima tw’igikoni batarya imboga batera ndetse hari n’abandi batitabiriye gukora utwo turima.

Abagabo bamwe nabo bavuga ko bataratinyuka kurya imbuto kuko ngo ari iz`abana n`abagore.
Buri rwego rurasabwa kugira uruhare muri iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi ; mu murenge wa NYAMIYAGA ho bakaba bariyemeje ko kun go zitunze ku mata bakamaga ay`iminsi ibiri bazajya bayagenera abana ibi bikaba byatangajwe n`umunyamabanga nshingwabikorwa w`uwo murenge.

Mu gusoza iki gikorwa Ministre BINAGWAHO yasuye SHIRIMPUMU Claude umwe mu borozi ba kijyambere wororera ingurube mu murenge wa KAGEYO ; akaba yiboneye uburyo ingurube zororoka vuba ku buryo zishobora kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi vuba.

Iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi yatangijwe ku rwego rw`igihugu ku muganda rusange w`ukwezi gushize ; mu gihe gisigaye izamara kuri nyuma ya buri muganda rusange abaturage bakazajya bigishwa kugira isuku, gukora uturima tw`igikoni, gutegura indyo yuzuye no guhindura imyumvire. Imvaho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego