Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gusimbuza amata ibere ku mwana uri munsi y'umwaka umwe w'amavuko si byiza!

Ubusanzwe ukunze gusanga abantu benshi bihutira guha abana babo amata nta gihe bamaze bababyaye ndetse rimwe na rimwe ngo bakaba ari yo babihera gusa, ibere bakaribakuraho burundu, ariko ibi ngo si byiza kuri bene abo bana nk’uko tubikesha urubuga www.publmed.org.

Umwana utabashije konka bihagije akabisimburizwa amata ashobora guhura n'igaruka zikurikira:

Abasirikare badahagije mu mubiri bigatuma arwaragurika bidasanzwe
Kubura ubwenge mu byo akora cyangwa mu ishuri
Kurwara indwara ya diyabete
Kugira umubyibuho ukabijje
Uruhurirane rw'indwara (sudden death infant syndrome)

Nkuko uru rubuga rukomeza rubitangaza, abana baba batunzwe n’amata bari munsi y'umwaka umwe bavutse bakunze kugira ikibazo cyo kubura imyunyu ngugu (iron) kubera ko iba idahagije mu mata kandi ari ingezi kugira amaraso abashe kwirema. Abana bagera kuri 40% ngo bakaba bahura n'icyo kibazo.

Kuba amata akungahaye ku myunyu ngugu ya calcium n’intungamubiri zo mu bwoko bwa casein birifatanya mu gutuma hatabaho ko umubiri wakwakira imyunyu ngugu ya iron yo mu biribwa bisanzwe, umwana washimburijwe ibere amata yakira intungamubiri n’imyunyu ngugu birenze ubushobozi bw’umubiri we ndetse no kubisohora bikamugora kuko impyiko ze ziba zitarabasha gukoara neza bikaba byatuma ahita anazirwara kuko ziba zisabwa gukora ibizirengeje ubushobnozi.

Kubera ko inkari aba agomba gusohora ziba zirimo ibyo umuntu yakwita amasukari menshi ava mu mata kandi aba ari nta mazi yanyoye ngo zibashe gusohoka neza, umubiri we uba ugomba gushakisha aho uyakura bigatuma umwana ahura n’ikibazo cy’umwuma.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego