Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gusura kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Mu muco nyarwanda iyo umuntu asuze ntibyakirwa neza. Kenshi iyo umuntu asuze mu ruhame, iyo adatutswe usanga abari hafi binubira impumuro itari nziza ibasakaramo. Abanyarwanda babiciyemo n’umugani bati uhima abandi atiretse asurira uwo baryamanye! Abandi nabo bati ukurinze ibishyimbo aba akurinze imisuzi! Nyamara nubwo benshi mu bantu batakira neza icyo gikorwa cyo kuruhura umubiri, gusura bifitiye umubiri akamaro kanini cyane kuko ari bumwe mu buryo bwo guhumeka ndetse no kuvana imyuka mibi yakwangiza imikorere myiza y’igifu, amara ndetse n’imikoreren y’imiyoboro itembereza amaraso mu mubiri igihe itarekuwe.

Mbere y’uko tubagezaho bimwe mu byiza byo gusura, reka tubanze dusobanukirwe na bimwe mu bigize umusuzi ndetse n’uko bikora mu rekurirwe n’impumuro yawo. Ubundi nk’uko siyansi ibyerekana, umusuzi ni urukomatanye rw’imyuka ikorerwa mu gifu mu gihe cy’igogorwa. Iyo myuka yishyira hamwe ni uwa nitrogen, carbon, oxygen, methane ndetse na hydrogen sulfide. Iyi myuka yishyira hamwe mu gifu cy’umuntu mu gihe cy’igogorwa cyane cyane iyo umuntu yariye ibiryo bigora igifu mu igogorwa ryabyo maze uko igifu kirwana no kubunoza kibivanamo ibitunga umubiri kikarekura ya myuka iba yikusanirije hamwe ikoherezwa ari nk’umuyaga ufite ingufu kandi ushyushye usohokera aho imyanda y’umuntu inyura ijya hanze.

Iyi myuka ariyo misuzi ikomoka mu mwuka umuntu amira igihe arya cyangwa se iyo ariye ibiryo bitinda mu gifu mu gihe cy’igogorwa cyangwa se ibiryo bitameze neza maze bigatuma byirundanya mu gifu igihe kirekire ari nabyo bituma umwuka mu gifu wiyongera cyane bikaviramo umuntu kuba yanatumba. Iyi myuka yiteka mu gifu nta bundi buryo bwo gusohoka mu nda kwayo usibye kuyibohora umuntu asura.

Kenshi bimwe mu bituma abantu binubira umuntu usuze si rya jwi umusuzi usohokana ahubwo ni umunuko ushobora kuva mu misuzi y’abantu bamwe bitewe n’ibyo baba bariye. Iyi mpumuro idasanzwe iterwa na wa mwuka wa hydrogen sulfide iha ingufu umusuzi zo kunuka. Iyo umuntu ariye ibiryo bikize muri sulfur imisuzi arekura igira impumuro itari nziza. Nk’uko tubikesha urubuga coolquiz.com, ngo ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bituma umusuzi w’umuntu unuka cyane kubera ko bikize muri sulfur. Ibindi biribwa bituma umusuzi ugira impumuro mbi harimo amashu, fromage, amagi, ibinyobwa bidasembuye, inyama ndetse n’ibitunguru.

Hari igihe umuntu yumva yokerwa mu mwanya usohokamo imyanda akimara gusura. Uko kwokera gushobora no kwangiza uwo mwanya guturuka ku kuba umusuzi ufite imyuka ya methane na hydrogen myinshi cyane isohoka isa n’aho ibabura aho inyuze.
Ushobora kuba wibaza niba gusura ari iby’abantu badasobanutse nk’uko benshi bakunze kubyibeshya. Ariko si byo na gato kuko yaba umukire, yaba umukene, yaba umugore, yaba umugabo, yaba umwana, bose bakenera gusura. Gusura rero ni ubuzima. Ubusanzwe umuntu muzima asura byibuze inshuro 16 ku munsi. Kenshi abantu bakaba bakunze gusura cyane mu gihe basinziriye mu masaha y’ijoro.

Ibyiza byo gusura

Usibye kugabanya imyuka mibi iba mu gifu ndetse n’amara, gusura bigabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso. Bityo ntawukwiye kwimwonyamwonya ngo adasura akagaragara nabi mu bandi cyangwa mu rungano kuko mu gihe atabikoze yaba yongerera igifu ndetse n’umubiri we muri rusange kudakora neza. Uko umuntu asuze agasohora wa mwuka wa hydrogen sulfide twavuze uba mu musuzi bituma imiyoboro y’amaraso yirekura maze amaraso agatembera neza.

Ese wakora iki kugira ngo ugenzure uburyo usuramo?

Iyo tuvuga kugenzura imisuzi hari benshi baduseka cyane nyamaze ni byiza ko umuntu amenya indyo afata n’uburyo ayifatamo kugira ngo imisuzi isohoka mu mubiri we ntibe yabangamira abandi cyangwa se nawe ngo imutere ipfumwe cyangwa imukururire ibibazo mu mubiri. Ku bw’ibyo hari inama zitangwa:

1. Menya indyo ufata maze ugabanye kurya ibiryo bitinda mu mubiri nk’ibinyamavuta kimwe n’ibinyasukari byinshi
2. Jya unwa ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi avanze n’ubuki ndetse n’indimu kugira ngo byoroshye igogorwa mu mubiri wawe dore ko burya uko igifu gitinda gusya ibyo umuntu yariye ari nako ya myuka ibyara umusuzi yiyongera mu gifu bityo bikanatuma imisuzi isohoka inuka ndetse isa naho ibabura ya myanya icamo imyanda.
3. Fata ku buki maze ubuvange n’umutobe w’amababi y’ikimera cyitwa betel kiboneka muri Aziya bityo bizakurinda kugira ubwangati cyangwa gutumba ndetse ya myuka yiteka mu gifu igabanuka;
4. Hekenya imbuto z’ikimera cyitwa fennel nyuma yo kurya, aha ni kubabasha kukibona. Iki kimera kikaba gifasha mu igogorwa kandi kikanatuma umwuka wo mu gifu utaba mwinshi.

Ku bagira ya misuzi inuka, dore ibyo mukwiye gukurikiza:

1. Rya gahoro udasahuranwa cyangwa wihuta. Iyo uriye witonze bigufasha guhekenya neza ibyo wariye maze byagera mu nda kubera ko biba byoroshye bikihutisha igogorwa. Naho bubarya bamiragura bituma umwuka mwinshi winjira mu nda ndetse kenshi ukanasanga hari bamwe banamira ibiryo bitanoze cyane cyane abana bakunze kurya bacuranwa maze byagera mu nda bigatinza igogorwa ari nako imyuka iba yitetse mu gifu ari myinshi irwana no kujya hanze.
2. Ukwiye kugabanya bimwe mu biryo bizwi ko bikurura imisuzi. Mwene ibyo biribwa uko byagenda kose iyo biriwe bituma umwuka wo mu gifu uba mwinshi ndetse bimwe muri byo bigatinda mu gifu ari naho bitangira kugenda bisa n’aho byiteka bikora umwuka usohoka hanze unuka cyane. Muri ibyo biribwa harimo ibishyimbo, ibitunguru byinshi, amashu, imineke myinshi, prunes, radish, ibiryo bitameze neza cyane cyane ibyanduye, inzoga ndetse na divayi.
3. Gufata ibikomoka ku mata buri munsi bituma umuntu asuragura buri kanya ari nako arekura umwuka unuka. Ku bafite inzoka idakunda amata byo biba ikibazo akaba ariyo nayo mpamvu bagirwa inama yo kuyagabanya igihe bumva abakururira kurekura iyo myuka buri kanya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego