Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gutinda kubyara ku mubyeyi ugeze igihe bitera umwana we ingaruka zikomeye

Gutinda kubyara ku mubyeyi ugeze igihe bitera umwana we ingaruka zikomeye ndetse zikaba zatuma atakaza ubuzima. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet Wikipedia, ngo gutinda kubyara ku mubyeyi bituma umwana we atabona umwuka wa oxygene uhagije ndetse ibi bigatuma hangirika ibice bikomeye by’umubiri we harimo ibihaha, ubwonko, umwijima, umutima, amara ndetse n’impyiko.

Cyakora ngo igice cyangirika kurusha ibindi ni ubwonko, ibi bigatuma agira idindira mu mikurire ndetse n’imitekerereze bitewe no kwangirika k’ubwonko. Uku gutinda kubyara kandi k’umubyeyi ugeze igihe, bituma umwana we abura umwuka byaba biba ku bana bari hagati ya 2 n’10 ku 1000.

Kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso ku mubyeyi ngo biri muri bimwe bituma umwana abura umwuka wa oxygene. Ni byiza ko ababyeyi babyarira kwa muganga kugira ngo hageragezwe kongerera umwana umwuka ndetse n’ubundi bufasha bw’ibanze ku bana nkabo bikabongerera amahirwe yo kubaho. Ibi bikazatuma hagabanuka imfu ku bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’ababyeyi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego