Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibicurane ni Bibi Kurusha Inzoga K'Umushoferi

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru”The Telegraph” cyandikirwa mu gihugu cy’u Bwongereza cyavuze ku bushakashatsi bwakozwe na Sosiyete y’ubwishingane yitwa “Young Marmalade”, abashakashatsi bemeza ko nta muntu ugomba gutwara imodoka arwaye kandi atarakira ibicurane.

Nkuko tubikesha aba bashakashatsi, bavumbuye ko abashoferi barwaye ibicurane cyangwa inkorora baba bashobora kugira impanuka igihe icyo ari cyo cyose batwaye imodoka batarakira neza.

Bagaragaza ko abashoferi bafite ubwo burwayi ngo uburyo bita ku ibimenyrtso byo mu muhanda n’andi mategeko abagenga bugabanyuka kugeza kuri 1/2, ibi bikaba ari byo bigaragara iyo umushoferi yanyoye ibirahure bine bya Whisky.

Ngo igitera impanuka kenshi ari uburyo byo kwikiza imyanda iyo urwaye ibicurane, bityo ngo byaba byiza umurwayi agiye ategereza kugeza igihe akize neza akabona kongera gutwara ikinyabiziga cye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego