Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu 3 udakoresha umwana muto iyo we atabishaka

Waba wari uzi ko hari ibintu badakosha umwana iyo we bwite atabishaka ?Uti ibyo ni ibihe rero ? Ni kurya, kwituma ndetse no kuryama.

Mu by’ukuri ibi bintu bitatu bigengwa na nyir’umubiri, icyo umuntu akora gusa ni ugutanga ubufasha kugira ngo bikorwe neza.

Umwana adashatse kurya ushobora no kumukubita ntamire ibyo umugaburiye. Ushobora na none kumwicaza kuri pot, ukamukubita, ukamwemerera ibihembo, ukamugereranya n’abandi ariko atashatse kwituma ibyo byose ntacyo byageraho. Ni kimwe no kuryama nabwo atashatse gufunga amaso ngo asinzire ntacyo wakora ngo ubimukoreshe, kuko n’ubwo ari muto, ni ko Imana yaturemye, umuntu ni umugenga w’umubiri we.

Icyo wakora

Kurya

Ushobora gusanga umwana atarya neza kubera ukuntu bamugaburira mu kavuyo ! Buri kanya aranyoye, buri kanya arariye bigatuma atarya neza ya masaha ye azwi yo kurya. Ikindi ni uko ashobora kuba yikundira kurya igihe ashonje bidatewe n’uko ari amasaha runaka. Igihe atariye neza kandi saa yine, tegereza saa sita niba ari uko ukurikiranya amasaha. Irinde kumutonganya mu gihe atariye neza, ahubwo ukore ku buryo igihe cyo kurya kiba icyo kwishima.

Kwituma

Nabwo iyo umwana agenda asobanukirwa gusaba po (pot) ugenda ubibona, si byiza ko pot imubera ikintu kimuhungabanya(traumatism). Ugenda usanga pampers ntacyo yayikozemo kandi kurya no kunywa bitahindutse, wajya kumwambika pampers akanga mbese ugenda ubona impinduka. Ikindi ni ugushishikarira ko abimenya kurusha ko ubabajwe n’igiciro cya pampers cyazamutse ahubwo ukiga kumukundisha pot ukamujyana gahoro utamushyizeho agahato. Ibuka ko kwituma biterwa n’umubiri we, si amasaha yabugenewe nawe bagutegetse amasaha byakugora !

Kuryama

Nabyo ni ukumufasha kubimenyera ariko mudahanganye. Ushobora nko gushushanya ibikorwa akora mbere yo kuryama ku buryo ushobora kumubaza uti " tugeze ku kihe gikorwa ?" akamenya ko ari kuryama mbese akagira gahunda mu mutwe ariko bigakorwa nk’aho ariho arakina, ku buryo yumva bimushimishije kandi bimuturutseho. Niba ari muto ukagerageza uburyo bwinshi ukamenya ibyo akunda.

Ikindi ukamwiga ukamenya niba yanga urusaku, niba akunda kuryama ahantu hagari mbese kumwubaha nk’umuntu ukareka kwihutira kumujyana uko ubyumva, uko abandi bakora, uko wasomye cyangwa uko abazungu babigenza (nk’uko bamwe bajya bavuga).

Aha rero birasaba ababyeyi n’abarezi kubyitondera kuko uko mugize amakimbirane muri ibi bitatu twavuze, bituma umwana yiga indi myitwarire.

Mushobora gutangira mugira amakimbirane mu kurya, uko iminsi igenda umwana akagorana muri byose kuko muri we yumva ari uguhangana (bras de fer) muri byose. Mbese akagira ngo niko bigenda.

Ikindi hari igihe usanga amakosa ari ay’ababyeyi, barishyizemo uko bagomba kurera umwana. Abana rero baratandukanye niyo mpamvu ushobora kubyara umwana wa mbere akayoboka gahunda washyizeho, wabyara undi ntibigende uko wabipanze. Ikindi ni uko uba utari muri we ngo umwumve uko yiyumva, kuko byagaragaye ko ababyeyi benshi barera abana uburyo bo babyumva batitaye ku byo umwana ashaka. Shishikarira kumenya umwana wawe ibyo bindi bigufashe muri adaptation.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego