Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu 5 wabasubiza Abakubaza Impamvu Ukiri Ingaragu

Urubuga rwa internet www.7sur7.be ruvuga ko igihe uri ingaragu, kenshi uba ufite impamvu ibigutera cyangwa se ubona ari bwo ubayeho neza. Aha ngo usanga abantu bakubaza impamvu, ibi rero ni bimwe mu bintu ushobora gusubiza abakubaza iki kibazo.

Igihe ufite ibyo gukora

Hari ubwo umuntu abaho ariko akumva nta mwanya yabona wo kwita ku umukunda cyangwa se ku wo akunda, akumva ko nta cyatuma ata umwanya kuko aba atabifitiye igihe.

Kudashaka kugira inshuti

Igihe umugore yumva ko kuba yagira umugabo bitamureba; aha na bwo bishobora gutuma yumva ko kubaho wenyine ari byo by’ingenzi kurusha uko yagira umugabo.

Igihe ukunda kwisanzurana n’abantu benshi

Kubaho ufite urugo bisaba kugira ibyo wigomwa, igihe cyose wumva ugikeneye kugira ibyo umenya mu rukundo cyangwa se wumva kubana n’umugabo umwe bitagushobokera ngo aho kugira ngo uzamubabaze ngo biraruta kuguma uri ingaragu.

Kuba warigeze guhemukirwa mu rukundo

Aha ngo amaso yawe ahoramo amarira igihe cyose wibutse ko hari uwaguhemukiye, ibi bigatuma rero utekereza ko abagabo bose ari bamwe bigatuma uhitamo kubaho wenyine aho bishobora ngo no kugukurikirana mu buzima bwawe bwose.

Igihe ukeneye kuba wenyine

Hari ubwo ushobora kubaho uri ingaragu kuko gusa wumva ushaka kumenya uko kuba wenyine bimera, aha ni nk’igihe uba waramenyereye kubaho uri kumwe n’abantu bandi hanyuma ukumva noneho ukeneye kwiga kuba wenyine.
Uru rubuga rukaba rusoza ruvuga ko kwemera kuba ingaragu igihe kirekire biterwa n’uguhitamo kwa muntu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego