Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibitosi by'Abana Bigomba Kwitabwaho n'Ababyeyi

Ni ukubera iki abana barira buri gihe nimugoroba mu masaha amwe? Ni gute se wamushyira mu gihe cyiza cye cyo gusinzira? Umuganga.com twagerageze kubashakira ibisubizo.

Urubuga www.doctissimo.fr rwanditse ko abana bakunda gusinzira cyane ariko kubishaka bigenda bihinduka vuba bijyanye n'imyaka yabo, ni yo mpamvu n'ababyeyi babo bagomba kugendera ku rujyano (rythme) rw'iyo mihindagurikire.Ni gute se wahitamo uburyamo? Ni ngombwa se kumuryamisha mu cyumba cy'ababyeyi?


Abana ntibasinzira kimwe kabone n'ubwo baba banganya imyaka, na nobe kandi uko baba babikeneye si nk'abantu bakuru. Imyaka yose yaba afite, umwana aba akeneye ahantu hatuje mbese haberanye no gusinzira mu gihe aruhuka.


Catherine Salinier, umuyobozi mukuru wungirije wa AFPA (Association Française de Pédiatre Ambulatoire), avuga ko umwana yubahiriza gusinzira iyo atuje kandi amerewe neza. Gutuza ntibivuze kuba nk'umurambo, ahubwo yagombye kuba atananizwa ku maywa cyangwa nimugoroba.


Ni iby'igiciro kumenya ibimenyetso by'umunaniro umwana agira nko kudashaka gukina no kurizwa n'ubusa. Iyo bigenze bityo, ntugatinde kuryamisha umwana wawe witwaje ko atari igihe cyo kuryama, cyangwa se uhugiye muri rwishi.


Ariko kandi, hakagombye kubaho igihe ntakuka agomba kuryamiraho n'ubwo usanga bidateye ikibazo cyane kugendera ku masaha agenwe y'umuryango. AFPA ivuga ko atari byiza gukoresha umwana mu gihe amenyereyemo kuryama. Ngo ni byiza kandi kumvisha neza umwana ko ari igihe cyo gusinzira kandi ko agomba kubikora abyishimiye.


Ku bana bakivuka kugeza ku mezi agera kuri atatu basinzira amasaha 3 cyangwa ane uko batoye agatotsi, nk'uko Catherine abivuga. Ngo ni yo mpamvu ari ibisanzwe kubona umwana akangutse nko mu gicuku; nyuma y'iki gihe ngo umwana ntaba agikanguka cyane nijoro ahubwo atangira gukurikiza ababyeyi be.


Umwana uri hagati y'amezi 3 kugeza ku myaka itatu aba agomba kuruhuka inshuro eshatu ku munsi byibuze kuko igihe yaruhuka ari mu rugo ntiyabura n'icyo abona yajyanwe mu myidagaduro n'ahandi.


Nyuma y'imyaka ibiri, kuruhuka byibuze amasaha 2 ya nyuma ya saa sita arahagije muri rusange, ariko biterwa n'uko bimugwa neza, icya ngombwa ni uko yaruhuka.



Kuryama k'umwana ku manywa ntibimubuza gusinzira nijoro ahubwo iyo atasinziriye ku manywa bituma abura n'ibitotsi bya nijoro, ibi bikaba binyuranye n'ibyo ababyeyi benshi batekereza biyumvisha ko aba atagikeneye gusinzira.


Niba umwana wawe ubona adashabukira kuruhuka, ni byiza kumusuzumisha kubera ko hari igihe biterwa n'ibibazo byo mu miryango, n'ibindi bituruka ku babyeyi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego