Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyo Gutetesha Umwana

Gutetesha ni imvugo imenyerewe kuvugwa kenshi, abantu bayikoresha mu buryo bugiye butandukanye, banegura cyangwa bashima. Akenshi usanga nk’abantu bavuga ngo uriya mwana yaratese cyangwa se bamureze bajeyi. Gutetesha umwana ntibivuga kutamuha uburere, nk’uko usanga bamwe mu babyeyi babigaragaza. Guteta ni uburyo umwana yitwara akagaragaza gushaka kwitabwaho cyane, gufashwa ibintu byose, guhabwa icyo asabye cyose mbese kuba ariwe witabwaho muri byose, mu gihe icyo ari cyo cyose.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko gutetesha umwana ari uburyo umwana yitwara nyuma yo guteteshwa, biva ku babyeyi kuko nibo baba bayoboye ubuzima bwabo. Umurerwa Alice ni umubyeyi w’abana bane atuye mu mu murenge wa Nyakabanda yagize ati : « mu by’ukuri mbona guteta k’umwana ndetse n’imyitwarire y’umwana biterwa n’ababyeyi ndetse n’abandi baba barera umwana, kuko usibye umwihariko w’umwana ibindi byose agenda uko bamutwaye. Uzasanga nk’umwana ushaka gufashwa ibintu byose n’ubwo yaba amaze gukura akenshi biterwa nuko nta cyizere bamugiriye ngo bamutere imbaraga igihe agize icyo ashaka gukora ».

Hari igihe gutetesha biganisha ahabi

Umurerwa yakomeje avuga ko hari ababyeyi usanga bitiranya gutetesha abana no kubatoza kuba abantu bakuru cyangwa se ugasanga bamwe ntibasobanukiwe icyo gutetesha aricyo no gutoza cyangwa kwereka inzira iboneye icyo aricyo. Yagize ati« hari igihe usanga umwana afite uburere bubi kandi akiri muto. Ugasanga niba ababyeyi basuye abantu bari kumwe n’abana babakojeje isoni. Bitwara uko bashatse bamenagura ibintu, burira ameza, n’umubyeyi yagira icyo abwira umwana amubuza ntamwumve, ukibaza imikurire y’uwo mwana ikakuyobera».

Kaneza Emanuel ni umubyeyi w’abana babiri akaba atuye mu karere ka Nyarugenge , mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko ababyeyi nabo bashobora kuba intandaro y’uburere bubi bw’abana babo. Yagize ati« burya akenshi uko wowe umubyeyi witwara ku mwana wawe cyangwa aho akureba nawe niyo mico akunda gufata, by’umwihariko umubyeyi w’umugore dore ko ngo ariwe umarana n’abana igihe kinini kurenza umubyeyi w’umugabo». Yakomeje avuga ko gutetesha umwana atari bibi gusa ngo biterwa n’uburyo umubyeyi abyitwayemo kuko ngo hari n’abakabya.

Urubuga rwa interineti “femme actuelle, relation enfant-maman”, rugaragaza ko hari uburyo umubyeyi ashobora kwereka umwana we ko amukunze kandi akanamutetesha, ari nako amwuzuriza inshingano ze atamwishe umutima mu rwego rwo kumutegurira ejo he hazaza no gukurana ubwenge kugira ngo azabe umuntu mukuru kandi utekereza.

Muri ubwo buryo harimo kwirinda kuvuga ibibazo byawe uri kumwe n’umwana wawe, kwereka umwana ko ari uw’agaciro, kwirinda kumusaba no kumutegeka ibyo atageraho, kumwereka inzira ishoboka y’imibereho itunganye kandi myiza ubu ndetse no mu gihe kizaza, gufata igihe cyo kuganira n’umwana mugamije gushimishanya mu bwirana udukuru dusekeje kugira ngo atinyuke kugira icyo avuga. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko ubundi buryo ari uko umubyeyi agomba kwirinda guhora agenzura umwana we amuhanze amaso , ni byiza kumugenzura ariko utabimweretse kuko ibyo bimutera kumva ko ntacyo ashoboye kuko atekereza ko utamwizera bigatuma ahora akeneye ubufasha ku bandi.

Ikindi ngo ni uko umubyeyi akwiye kwereka umwana ko afite ubushobozi bwo kugira icyo yakora ntawe umuhagarikiye, kandi ko yagira icyo yimarira ndetse akakimarira n’umuryango ataretse n’abaturanyi, ukamwereka ko umufitiye icyizere. Ibyo umubyeyi abikora agira imirimo amushinga bityo ngo bimufashe kumva ko ari uw’agaciro kandi azumva ko yizewe ndetse nawe asigaye abarirwa ku rutonde rw’abantu bakuru, bityo azatangira ajye yigana abantu bakuze abigireho kandi yihatire no gutera intambwe kubarenza. Umwana akeneye kumenya ko umubyeyi amukunda cyane, ibyo rero ngo umubyeyi akwiye kubimubwira kandi akanabimwereka mu buryo butandukanye kandi busobanutse yaba mu bimenyetso ndetse no mu byo umukorera.

Gutetesha umwana rero ni byiza ariko bigomba kugira aho bigarukira n’uburyo bikorwamo kuko iyo bikabije byangiza umwana. . Hari n’abakura ariko bameze bitewe n’uburyo yakuze ugasanga bimugizeho ingaruka mu buzima bwe bw’ejo hazaza. Uruhare rwa buri mubyeyi rero rurakenewe kuko uburere bwiza nta handi umwana azabukura atari ku mubyeyi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego