Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyo Kubyara Impanga

Kubyara abana b’impanga biratungurana ku buryo bamwe mu bagore bibababaza. Gusa igifasha igihe habaye ho kubyara babiri ni ukwiha gahunda nk’uko Caroline wabyaye babiri akaba anahagarariye umuryango Jumeaux plus mu Bufaransa abisobanura.

Inkuru dukesha urubuga www.doctissimo.com rwanditse ko atari byiza gutungurwa no kubona ubyaye abana barenze umwe kandi wari utiteguye. Icyangombwa ni ukugendera ku mabwiriza ya muganga.

Iyo bikubayeho ugerageza kugura ibikoresho by’ingenzi ubona byagufasha nka biberons, ibishora, imyambaro, ariko ugomba kubikora udahatiriza.

Aho gutekereza cyane ku bana wabyaye ni ngombwa kugerageza gukora ibigushobokeye mu gushaka ibyo ari byo byose bigushobokeye. Kubagaburira icyarimwe rero bigusaba kugira bibero, niba ari ntazo abana bamenyereze kwihangana.

Kugira ngo utsinde ni byiza kureka kuba nyamwigendaho. Gerageza kwifashisha ubufasha bw’abaturanyi, ababyeyi, inshuti n’umugabo wawe kuko burya ngo muba mukize igikorwa cyo kubyara, ari cyo kinaniza.

Abana bawe bombi ni ab’igiciro, bagomba kwitonderwa ; ni yo mpamvu utakagombye kwigora.

Uru rubuga kandi rutanga inama ruvuga ko ari byiza cyane kuryama kuko iyo umubyeyi nyababiri ataryamye bihagije bimutera umunaniro udashira bityo ba bana bumva vuba imimerere ye na bo bikabangamira.

Ikindi kandi niba ushaka kuryama, burya ngo wabwira umugabo kwita ku mwana umwe byibuze akoresheje bibero maze mukajya musimburana mugasinzira umwe ku wundi.

N’ubwo bitoroshye, ni byiza koroshya ubuzima maze umugabo n’umugore bagafashanya ntihagire uryamira undi kuko byose biba bibareba.

Umugore wiha gahunda ngo ashobora gukora ibintu byinshi nta kimubangamiye. Ni cyo gituma ya mezi ya mbere atatera ubwoba ushoboye kuba yakwiha gahunda wese.

Kuba umubyeyi afite inshingano zo kwita kuri aba bana, ntibyamubuza kuba yabona umwanya wo gusohoka muri weekend, gusukura imisatsi, kujya mu makinamico kuko bimufasha kuruhuka neza.

Uru rubuga kandi rugira inama abagabo yo kudatererana abagore babo. Ngo byakabaye byiza bashyizeho ingengabihe yo gufashanya no kwerekana urukundo hamwe n’abana babo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego