Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyo Kunyara ku Buriri kw'Abana

Abana bafite hagati y’imyaka 2 n’ 5 hafi ya bose baba batangiye kujya ku murongo mbese bakareka bimwe mu bikorwa bajyaga bakora bya cyana nko kwinyarira n’ibindi. Ariko ibi ntibyatera impungenge ababyeyi mu gihe umwana akinyara ku buriri nijoro kandi yarageze muri iki kigero kuko nk’uko ubushakahatsi bwabigaragaje, umwana 1 kuri 2 bari hagati y’imyaka 3 ndetse n’ine (4) bananyara ku buriri nijoro kandi nta gikuba kiba gicitse.

Nk’uko tubikesha urubuga www.doctissimo.fr, hejuru y’imyaka itanu (ariko mbere y’imyaka 12), 11% abana barenze umwe ku icumi baba bafite ingorane zo gucunga uruhago rwabo ku buryo baba bashobora no kunyara ku buriri, ikaba ari yo mpamvu umubyeyi atagomba kuvuga ko bizashira uko umwana azagenda akura kuko imibare yerekana ko umwana umwe ku ijana (1%) ashobora kubigumana ndetse no mu gihe yakuze.

Mbere yo kugira impungenge cyangwa kujya kureba umuganga, ugomba kumenya neza niba umwana yihagarika uko bikwiye by’umwihariko mu masaha y’amanywa.

Umwana agomba gutozwa kutifata cyane mu gihe ashatse kwihagarika agahita abivuga, kandi umwana agatozwa kumera neza mu gihe arimo kwihagarika imyanya ndangagitsina ye idafashwe cyane n’ikabutura cyangwa ipantalo yambaye kugira ngo yihagarike kugeza ku gitonyanga cya nyuma.

Ku mashuri ho kandi basabwa guteganya impapuro z’isuku kugira ngo umwana namara kwihagarika abashe kwisukura kandi byibura hagateganywa uturuhuko tugufi (pauses) nka 4 kugeza kuri 6 ku munsi kugira ngo umwana abashe kujya kwihagarika uko bikwiye.

Inama wakurikiza kugira ngo urinde umwana kunyara ku buriri:

-Ntibibujijwe kunywa cyane mu masaha ya kumanywa ariko ukirinda kunywa amazi cyangwa se ikindi kintu icyo ari cyo cyose mbere gato y’uko ujya kuryama.

-Ugomba gukangurira umwana kujya kunyara mbere y’uko aryama

-Gushyira itara rito rihora ryaka gahoro mu cyumba cy’umwana byamufasha cyane mu gihe ashatse kunyara guhita ajyayo.

-Kumufasha kugera mu bwiherero, aha ni ukuvuga ko inzira anyuramo ajya yo igomba kuba ibona ( hari urumuri) ndetse n’urugi rw’icyumba ndetse n’ubwiherero rufunguye.

-Kumushakira imyenda yo kurarana(pyjama) itamugora kuyikuramo igihe agiye kwihagarika.

-Kumushyirira ikintu cyo kwihagarikamo (un pot de chambre) iruhande rw’uburiri na byo byamufasha kutanyara ku buriri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego