Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibyo Kuva Imyuna kw'Abana n'uko Wabyitwaramo

Ese umwana wawe yaba akunda kuva imyuna? Byigutera ubwoba kuko nta gishya kirimo, nk’uko bitangazwa n’abahanga mu ndwara yo kuva imyuna.

Niba bibaye dore icyo ugomba gukora

1. Myira umwana vuba:

Kumyira umwana ni cyo kintu cya mbere ugomba guhita ukora warangiza ugakanda buhoro izuru ukoresheje intoki. Ibi bizatuma kuva imyuna bihagarara mu gihe gito.

Kugira ngo amaraso yongere gufata, shaka agatambaro gasukuye neza ukamushyire mu mazuru mbere yo kongera kumufunga izuru bwa kabiri ukoresheje intoki. Ushobora gukoresha na none agatambaro karimo ikibumbe cy’amazi akonje (glaçons) ukakamushyira ku zuru n’abundi. Gusa ntuzakoreshe agatambaro kariho amazi ya Oxygène kuko ashobora gutuma ahita abura umwuka.

Icyo ugomba kwirinda igihe umwana wawe arimo kuva imyuna, ni ukumucurika umutwe uwujyana inyuma kuko bituma amaraso atabona uko asohoka, akaba yamuhera mu muhogo akabura uko ahumeka; ibyo bikaba byanamuviramo urupfu.

2. Ushobora kumuryamisha akaruhuka

Ukimara kubona ko umwana agiye kuva imyuna, ugomba guhita umubuza kwipfuna cyangwa kongera gushyira intoki mu mazuru kuko bishobora gutuma imyuna yongera kuva. Ariko ugomba gusaba umuganga ukurikiranira hafi umwana wawe kuguha amavuta (pomade) agufasha koroshya ikibumbe cy’amaraso bikaba byagufasha guhanagura mu mazuru h’umwana wawe. Igihe nta tubumbe w’amaraso turi kuza, amaraso akomeza kuza nk’amazi ugomba guhita wihutira kujyana umwana kwa muganga bakaba ari bo bareba uko bahagarika iyo myuna.

Kuba ahantu hakoje

Mu gihe cy’imvura aho ikirere kiba gikonje, hakunze kubaho ko abana bava imyuna. Ibi bikaba biterwa no kuba mu bihugu bikonja cyane, bagerageza gushaka ubushyuhe mu buryo bwose bushoboka .Umwuka ushyushye rero utuma mu izuru huma,

amatembabuzi yagombaga gutuma hatabaho kuva imyuna agashiramo bigatuma umawana ava imyuna. Akaba ari yo mwamvu umwana ukunda kugira ikibazo cyo kuva imyuna ugomba kumurinda ahantu hari umwuka ushyushye.

Gusa abantu bakuru na bo bashobora kuva imyuna biturutse ku mwuka ushyushye ariko bikaba biterwa n’uburwayi nk’impyiko cyangwa umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Niba ukunze guhura n’ikibazo cyo kuva imyuna usabwe kwirinda kunjywa ibinini bya aspirine igihe cyose ufite aho ubabara mu mubiri ahubwo ukoreshe paracetamol zo zitagira ingaruka mbi ku mimerere y’amaraso (coagulation).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego