Bang Media

Shakisha

Igitera ububabare bukabije mu kiziba cy'inda gishobora gutera n'ubugumba

Ububabare bwo mu kiziba cy’inda (douleurs du bas-ventre) bukunze kugaragara by’umwihariko ku bagore. Ubwo bubabare bushobora kuziraho bukabije cyangwa se bukaba akarande. Impamvu zibutera ni nyinshi ari na yo mpamvu umuntu uhuye na bwo akwiriye kwihutira kujya kwisuzumisha.

Abagore benshi ngo bakunze guhura n’ubu bubabare, byaba biturutse ku kugaganirwa bisanzwe (simple constipation), ibyuka byihaga mu mara, imihango (y’abakobwa) ibabaza cyangwa se ikindi kibazo gishobora guhungabanya inda. Ni ukuvuga ngo ibishobora gutera ububabare bwo mu kiziba cy’inda ntibibura.

N’ubwo ibitera ubwo buribwe ario byinshi, urubuga rwa internet, e-sante.fr rwanditse ko ari iby’agaciro kugira ubushishozi kuko muri izo mpamvu habamo n’izikomeye, ari na yo mpamvu umutu akwiriye kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo ahere ko afata ingamba zijyanye n’ubwo bubabare.

Urugero ni nk’imihango ibamo ububabare bukaze. Ubundi ibyo ngo ntabwo bisanzwe. Uru rubuga rutanga inama ko igihe umukobwa/umugore agiye imugongo bikamubabaza yasubirayo bikaba uko, ko akwiriye kwihutira kureba umuganga bitewe n’uko hari indwara ibitera yitwa endométriose mu rurimi rw’igifaransa.

Ngo iyo iyo ndwara yafashe umugore/umukowa, buri gihe cy’imihango habaho kuribwa bikabije mu kiziba cy’inda. Ngo ni byiza ko ajya kwisuzumisha iyo ndwara kuko ivurwa igakira, ariko iyo itavuwe ishobora gukurizamo uyirwaye kugumbaha.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment