Bang Media

Reba Video

Shakisha

Imikurire y’umwana mu bitekerezo itangira akiri mu nda

Imikurire y’umwana mu bitekerezo ngo itangira umwana akiri mu nda ya nyina kuko ngo avuka afite ubwenge. Iyo umwana akura ku mubiri kandi bigendana n’ imikurire n’imikorere y’ibitekerezo.

Umwana akiri mu nda ya nyina agaburirwa na nyina mu bihe bya mbere bamutwite, ariko iyo umubyeyi ageze mu gihembwe cya gatatu cy’umugore utwite, umwana ni bwo atangira gusa n’ugira icyo akora ari mu nda, aho atangira akina mu nda ya nyina, akarambura ibiganza, anatera imigeri. Nubwo aba ari mu nda kandi n’iyo nyina agize ikibazo mu bitekerezo nko kurakara, ngo umwana arabimenya ari bwo uzasanga umwana avutse afite ikibazo mu mutwe bitewe n’ikibazo nyina yigeze kugira amutwite.

Kuva ku mwana ukivuka kugera ku myaka 2, ibyo bakora babisanisha n’ibyo biyumvira mu mubiri wabo cyangwa se akoresheje ibyiyumviro bye ari byo bita sensibilité mu rurimi rw’igifaransa, naho ku myaka 2-3, umwana aba ageze mu gihe ashaka gusobanukirwa buri kintu, aho abaza ibibazo byinshi bitandukanye, afite amatsiko kandi ashaka kuyashira, ari byo bita phase pré-opératoire mu rurimi rw’igifaransa, aho ibyo akora abijyanisha n’ibyo abona cyangwa se yabonye.

Umwana w’imyaka 4 kugera kuri 13, ari na ho bavuga ko ari cyo kigero cy’imyaka y’ubwana, ni ho umwana aba atangiye gushyira mu gaciro no gutandukanya ibintu, ari byo bita phase opératoire.

Umuntu rero ntabwo avuka nta bwenge afite nk’uko umuhanga w’umwomgereza John Rock yabivuze, ahubwo umuntu avuka afite ubwenge kuko twabonye ko atangira ibikorwa nk’ibyo tubonana umuntu uri ku isi akiri mu nda ya nyina nk’uko byagiye bivugwa bikanemezwa n’inzobere zitandukanye mu bijyanye n’imikorere n’imitekerereze y’umuntu nka Jean Piagie, ari na we wabashije gushyira umwana muri biriya byiciro twabonye.

Ibi tubagejejeho byasobanuwe na Emmanuuel HABUMUGISHA, Umunyeshuri urangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, Agashami k’Imyitwarire, Imikorere n’Imitekerereze y’Umuntu, (Faculty of Medicine, Department of Clinical Psychology).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego